Published Thursday , on 13 April 2017, 20:25:36 by Jean Claude Muvunyi

Umunyamakuru akaba na nyiri Radio Isango Star, Mugabo Yusitini , wakoranye ndetse akanabana n’abanyamakuru batandukanye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yemeza ko batazize ubusa ahubwo ko bazize ukuri ndetse n’ubutwari.

Ibi Mugabo wanamenyekanye ku izina rya Gashuhe mu dukino dukangurira kwirinda ibisasu twanyuraga kuri Radio Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabivugiye mu muhango wo kwibuka aba banyamakuru wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Mata 2017. Mu buhamya bwe yagarutse ku kuntu aba banyamakuru bitangaga kugira ngo babashe kurwanya akarengane.

Yagize ati "Aba banyamakuru bapfuye ari intwali si inzirakarengane kandi nanjye iyo mpfa sinari kuba mpowe ubusa."

Uyu Mugabo Yusitini yavuze ko bahoraga bumva ko bashobora kwicwa bazira inkuru z’ukuri batangazaga cyangwa bagafungwa.

Mu ndirimbo ye yitwa Mpore Rwanda yahimbye mu 1992 hagaragaramo uku kwitegura kuba bazira ukuri.

Mu kumvikanisha neza amagambo ye yavuze ko abazize ubusa ari abanyantegenke, yagize ati "Aba banyamakuru bazize kuvuga ukuri ndetse n’ibitekerezo byarwanyaga imigambi mibi ya Leta yo gukora Jenoside. Ariko abana , abagore bafomojwe inda ndetse n’abasaza bishwe bo bazize ubusa."

Abanyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru mu muhango wo Kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibi kandi byanahamijwe na Minisitiri w’ubutegitsi bw’igihugu Kaboneka Francis wavuze ko aba banyamakuru bari intwali kuko babashaga kugera ku kuri bakanagutangaza kandi bitoroshye.

Yagize ati "Jye aba banyamakuru sinari mbazi ku masura, ariko byarantangazaga kubumva bavugira kuri Radio Muhabura twumvaga twihishe munsi y’ibitanda. Ikindi ni ukuntu babashaga kubona amakuru y’inkotanyi kandi bitari byoroshye."

N’ubwo ariko aba bazize jenoside ubutwari bwabo butuma bibukwa, Kaboneka yananenze cyane bagenzi babo bijanditse muri Jenoside nka Habimana Kantano warangiraga abicanyi aho Abatutsi bihishe.

Minisitiri Kaboneka yanaboneyeho kubwira abanyamakuru bari baje kwibuka bagenzi babo ko u Rwanda ubu rukeneye abanyamakuru batagengwa n’irari ry’umutima wabo kandi ko rukeneye itangazamakuru rirengera rubanda ritavangura.

Yanibukije aba banyamakuru ko bagomba kurwanya uwo ari we wese washaka kubiba ingengabitekerezo ya jenoside .

Muvunyi Jean Claude