Published Wednesday , on 18 October 2017, 13:58:04 by Christophe Hitayezu

Abaturage bo mu murenge wa Muhazi, by’umwihariko mu mudugudu w’icyitegererezo uri mu kagari ka Ntebe, basanga gufunga ibikorwa by’ubucuruzi saa mbiri z’umugoroba ari amasaha yak are cyane, bityo bagasaba ubuyobozi ko bwabongereraho nibura andi masaha nk’abiri.

Ubwo twasuraga aca gace kuwa Kabiri tariki 3 Ukwakira, batubwiye ko kuba bafunga kare bibangamira abaturage koko uvuye ku kazi atinze abura aho ahahira.

Gadi Niyomugabo, ni umwe mu baturage twaganiriye, yagize ati “Ino aha badufungisha saa mbiri kandi dusora nk’abandi, aya masaha nibwo umuntu yagashatse amafaranga kandi abakiriya baba bagihari, usanga n’uje kwigurira n’utunyanya yari yibagiwe ko atadufite abura aho adukura”.

Basaba kandi ko imisoro ku rubyiruko by’umwihariko ikwiye kugabanywa, Ndagijimana Emmanuel avuga ko ibihumbi 44 batanga ku mwaka ari amafaranga menshi bigoye ko bakwiteza imbere ngo kandi Perezida wa Repubulika yaravuze ko urubyiruko ruzarushaho kwitabwaho.

Barasaba ko ibikorwa by’ubucuruzi byakowa na nyuma ya saa mbiri z’umugoroba

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko iby’aba bataurage bavuga ko basabwa gufunga serivisi z’ubucuruzi saa mbiri z’umugoroba atari ukuri, ko abanyarwanda bose bakangurirwa gukora amasaha 24 ku4i 24 kuko aribyo bituma abantu biteza imbere cyane, yagize ati “Amabwiriza dufite adusaba ko abantu bakora amasaha 24 kuri 24 ni nabyo dukangurira abaturage bacu, cyeretse ku bafite utubari nabwo turi ahantu hatari urumuri ruhagije, [hatari amatara yo ku muhanda]. Naho ahari urumuri ruhagije bose tunabagira inama tukanasaba amarondo ko yakorera hfi aho kugirango abantu bakore amasaha 24”.

Ku kijyanyen’imisoro ku rubyiruko kimwe n’abagore, Meya Mbonyumuvunyi abibutsa kwibumbira mu makoperative kuko ababikoze babafasha, bagahabwa ibikoresho byo gutangira ndetse hakagira n’igihe bamara badatanga umusoro.

Akarere ka Rwamagana ubu niko kicaye ku ntebe y’icyubahiro mu mihigo kuko kabaye aka mbere mu turere 30 tw’igihugu mu gushyira mu bikorwa ibyo uturere twiyemeje mu mwaka wa 2016-2017 nk’uko byagaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2017.