Published Wednesday , on 31 May 2017, 18:11:51 by Christophe Hitayezu

Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Muko wo mu karere ka Musanze, bavuga ko gukoresha neza ifumbire cyane cyane imborera bifasha kongera umusaruro.

Mukanoheli Marie, umwe mu bahakorera ubuhinzi ku butaka buhuje muri gahunda y’imbaturabukungu, avuga ko mbere atarahabwa inyigisho n’abajyanama b’ubuhinzi yateraga ibiro 80 by’ibishyimbo agasarura imifuka ibiri cyangwa itatu, ariko ubu akaba yaragabanyije imbuto atera, agakurikiza inama akarenza kure umusaruro yabonaga.

Mukanoheli yagize ati "Ubu ntera ibiro 30 gusa nkeza imifuka 5 y’ibishyimbo, mbere narabicucikaga, sinshyiremo ifumbire bikera nabi. Ariko ubu nshyiramo ifumbire y’imborera ihagije bikampa umusaruro mwinshi kandi mwiza".

Ibishyimbo bihinze ku butaka buhuje kuri ha 20 i Musanze
Ibi kandi binashimangirwa na Nyirajyambere Philomene, uvuga ko batezaga neza bitewe n’ukutamenya, yagize ati "Hataraza abajyanama b’ubuhinzi twahingaga uko tubonye, icyo gihe a 3 (Ari 3) nazezegaho umufuka n’ibiro nka 20, ariko ubu nezaho imifuka 3 y’ibishyimbo cyangwa ikarenga".

Nyirajyambere avuga ko bigishijwe tekiniki z’ubuhinzi kandi bagakangurirwa guhinga kijyambere, ari nacyo cyatumye bahuza ubutaka bagahinga ibishyimbo kijyambere, avuga ko uretse kongera umusaruro, binabafasha kurindira hamwe ibihingwa byabo ntibyibwe, kandi byanarwara bakabivurira hamwe.

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi, RAB, mu karere ka Musanze, Uwamahoro Monique, avuga ko abahinzi bamaze gusobanukirwa gahunda y’imbaturabukungu, aho bitabiriye guhuza ubutaka nk’imwe mu nkingi y’iyi gahunda, muri site ya Kamutara, bakaba barahuje ubutaka bahinga ibishyimbo kuri Ha 20.