Yanditswe Wednesday , Tariki, 12 April 2017. saa 17:52:00 na Christophe Hitayezu

Mukurira Ferdinand warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Karere ka Kicukiro umurenge wa Kigarama, Akagali ka Nyarurama mu mudugudu w’Izuba, watemaguriwe inka tariki 4 Mata 2017 igapfa tariki 6 Mata , kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata nibwo yashyikirijwe inshumbushanyo ikamwa [hafi litiro 10 ku munsi] yaje isanga ebyiri nazo zashyumbushijwe n’abababajwe n’ubwo bugome.

Iyi nka ikamwa inanahaka dore ko ngo imaze ukwezi yimye yayishyikirijwe n’abagize umuryango w’abanyeshuri barangije kaminuza n’amashuri makuru barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) ndetse n’uwa bagenzi babo bakiga (AERG), ku bufatanye n’itsinda ry’Igikorwa cy’Urukundo rihuriwemo n’abanyarwanda b’ingeri zose barimo ababa mu Rwanda no hanze bahuzwa no gufasha abacitse ku icumu cyane cyane mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri iyi nshuro bashumbushijwe inka ikamwa, iza isanga izindi 2 nazo zirimo ihaka

Mu butumwa bwe, Mazimpaka Olivier, Perezida wa GAERG yavuze ko iki ari igikorwa cy’ubutumwa, ashimangira ko n’ubwo hari abagifite umutima wo gusenya, ariko hari izizikubye kenshi zihora ziteguye kubaka, yagize ati "Iki ni igikorwa cy’ubutumwa cyo kugaragaza ko n’ubwo inka yatemwe, hari abantu bahora bitguye kubaka. Ibi bigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari, ariko abakiyifite bakwiye kubikosora kuko baratsinzwe nta mwanya bagifite mu Rwanda."

Yakomeje agira ati "Twavuye kure harenze gutemerwa inka, twatemewe ababyeyi, dutemerwa abana, dutemerwa inshuti kandi dukomeje kubaho, uwatemye inka ni igikorwa kigayitse ariko nticyizatubuza gukomeza".

Mazimpaka Olivier uyobora GAERG avuga ko ingufu zo kubaka zihari kandi ziruta iz’abashaka gusenya

Bwana Mazimpaka yavuze ko uko bagira nabi ari ko inyota yo gukora ibyiza yiyongera, asaba umuryango wa Mukurira ko abamutemeye inka nabo nibamenyekana batazabura kubaha amata.

Aline Benihirwe uhagarariye itsinda ry’Igikorwa cy’urukundo nawe yatanze ubutumwe bwuje ihumure kandi buhamagarira buri wese kugira ubumuntu, yagize ati "Hari ababa bakomeye n’abandi baba bababaye, niba ukomeye komeza mugenzi wawe, komeza umuturanyi wawe, sanga ubabaye, hoza urira, buri wese yumve ko ari inshingano ye kugirango tuzamurane".

Aline Benihirwe uhagarariye itsinda ry’Igikorwa cy’urukundo

Mukurira Ferdinand avuga ko yishimiye cyane iki gikorwa, ariko kandi ko agitewe intimba n’uko uwamukoreye ubu bugome ataramenyekana, ati "Ndumva bindetse, ariko nsigaye mpangayikishijwe n’umutekano wanjye kuko uwabikoze ataramenyekana, icyampa nkamumenya".

Iyi nka yatemaguranywe ubugome bukabije, bagerageje kuyivuza biranga irapfa.
Mukurira yari yayihawe muri gahunda ya Girinka

Kayitesi Leonille, umugore wa Mukurira bamaranye imya 10, avuga ko ubu bugome bwabakuye umutima kuko bigaragaza ko bashatse kwereka nyirayo ko nawe bamutema, avuga ko n’abana byabababaje kugeza n’aho iyapfuye n’ubwo itakamwaga abana bayigiye mu mabere ngo nibura igende bayikamye, ibi bikarushaho gutera uyu mubyeyi intimba.

Mukurira na Madamu we Kayitesi bumva bataratuza uwakoze ubwo bugome ataramenyekana

Madamu Kayitesi avuga ko banejejwe cyane n’uko abantu batandukanye bababaye hafi kugeza ubwo bashumbushijwe inka bahita banakama.

Ku bijyanye n’uko baba barigeze gutotezwa ikindi gihe, Kayitesi yagize ati "Mu by’ukuri hari umuntu wigeze kumutega mu bo bagiranye ibibaze bishingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aramutega aramukubita aramukomeretsa, kuko se w’uwo muhungu wamukubise n’ubu ari muri gereza yarakatiwe".

Abagize ubutumwa batanga barimo uwari uhagarariye Akarere ka Kicukiro uyu muryango utuyemo, ubuyobozi bw’Akagari ndetse na GAERG bagarutse ku kuba abantu bakwiye kwitwararika, bagataha kare kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

Mukurira yakira abashyitse iwe baje kumushumbusha

Banahawe ibikoresho bizafasha mu kwitaho iyi nka

Uretse kuba ikamwa, iyi nka ngo imaze ukwe ukwezi yimye

Izinda nka ije isanga nazo zirimo imwe ihaka

Christophe Hitayezu