Published Saturday , on 15 April 2017, 12:49:01 by Emmanuel Murwanashyaka

Nyuma y’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League) irakomeza ku munsi wayo wa 23 muri iyi weekend ya Pasika, aho umwe mu mikino ikomeye uza guhuza APR FC itozwa na Jimmy Mulisa iza kuba yasuye Sunrise FC, i Nyagatare ku isaha ya saa cyenda n’igice z’umugoroba (15:30) itozwa n’umutoza Cassa Mbungo Andre.

Nyuma y’uko ikipe ya APR FC ibonye intsinzi yayo ya mbere mu mikino 5 iheruka, ubwo yatsindaga Etincelles FC 2-0 iyisanze i Rubavu, kuri ubu iritegura Sunrise FC y’umutoza Cassa Mbungo Andre usanzwe ukomeye uzwiho no kwihambira ku makipe akomeye n’ubwo yatsinzwe na Rayon sport FC.

Umutoza Mulisa aracakirana na Sunrise FC

Nk’uko tubikesha urubuga rw’ikipe ya APR FC hari abakinnyi baza gukina uyu mukino batakinnye uwo ku munsi wa 22 barimo umukinnyi wayo wo hagati witwa Yannick Mukunzi wasibye umukino batsinzemo Etincelles kubera yari afite amakarita 3 y’umuhondo, ndetse na Muhadjir Hakizimana na Eric Tuyishimire bameze neza nyuma yo gukira imvune bari bamaranye igihe.

Nyamara n’ubwo APR FC yagaruye aba bakinnnyi, iraza gukina idafite rutahizamu wayo Issa Bigirimana wanayifashije gutsinda igitego 1 mu bitego 2 yatsinze Etincelles, wahawe ibihano nyuma yuko agiye mu biruhuko i Burundi adasabye uruhushya ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC.

Uretse kumara igihe kinini APR FC ititwara neza nk’ikipe isanzwe ifite igitinyiro mu Rwanda, ikindi gikomeza uyu mukino ni ubunararibonye bw’umutoza Cassa Mbungo Andre wakoze amateka yo guhesha ikipe ya Police FC igikombe cy’amahoro bwa mbere mu mateka atsinze Rayon Sports FC 1-0 mu mwaka wa 2015.

Ikindi gikomeza uyu mukino nuko ikipe ya APR fc nta amahirwe igirira ku bibuga byo mu Burasirazuba kuko mu mikino itandukanye APR FC yakiniye ku bibuga byo mu ntara y’iburasirazuba yatsinzwe rimwe na Sunrise ibitego 3-0, imaze kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2015 mu gihe kandi yananganyirije i Kirehe 0-0 muri uyu mwaka w’imikino.

Kugeza ku munsi wa 22 wa ARPL, ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 2 aho irushwa na mucyeba wayo w’ibihe byose ariwe Rayon sport FC, amanota 11 na ho Sunrise baza guhura iri ku mwanya wa 8 n’amanota 26 n’umwenda w’ibitego 3.

Indi mikino iteganyijwe uyu munsi n’ejo muri Azam Rwanda Premier League:

Ku wa Gatandatu,15/04/2017

  • Musanze Fc vs AS Kigali (Musanze, 15:30)
  • Police Fc vs Pepiniere Fc (Kicukiro, 15:30)
  • Amagaju Fc vs Bugesera Fc (Nyamagabe, 15:30)
  • Sunrise Fc vs APR Fc (Nyagatare, 15:30)
  • Espoir Fc vs Kirehe Fc (Rusizi, 15:30)

Ku Cyumweru ,16/04/ 2017

  • SC Kiyovu vs Etincelles Fc (Mumena, 15.30)
  • Mukura VS vs Marines Fc (Huye, 15:30)
  • Gicumbi Fc vs Rayon Sports (wasubitswe)

Emmanuel Murwanashyaka