Published Thursday , on 6 April 2017, 15:44:51 by Emmanuel Murwanashyaka

Nyuma y’uko ikompanyi y’indege mu Rwanda, Rwandair, itangije ingendo zayo mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde itagize aho ihagarara, kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Mata 2017, abantu 24 baje mu Rwanda muri uru rugendo rwa mbere baje gusura u Rwanda bareba n’aho rugeze rwiyubaka nyuma y’imyaka 23 ruvuye mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru rugendo rwateguwe n’itsinda Rwanda Renaissance, sosiyete isanzwe ikora ubucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo mu Rwanda.

Mu ijambo rye Brunita Pinto uyoboye uru rugendo akaba umwarimu n’umuyobozi ushinzwe amashuri ashingiye ku Buhinde muri aka karere k’ibiyaga bigari, yagize ati “U Rwanda ni wo mutima w’umugabane w’Afurika, iki gihugu ni u Busuwisi bw’Afurika, umutima w’Abanyarwanda ntujya wibagirwa muri uru rugero rwiza rwo gutanga imbabazi kandi byose mubikora mugamije kwiyunga n’ababahemukiye.”

Ibi Brunita yabivuze akurikije uburyo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabashije guha imbabazi Papa Francis na Kiliziya Gatolika muri rusange ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Clarence Fernandes ukuriye Rwanda Renaissance yatangaje ko ashimishijwe n’uru rugendo kuko u Rwanda ari igihugu cyiza kandi kiyubaka mu mpande zose.

Uretse gukora ubukerarugendo bazifatanya n’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ibikorwa banatangiye ejo bakigera mu mujyi wa Kigali kuko bahise bajya gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Nyuma yo gutembera muri Kigali, kuri uyu wa 6 Mata barerekeza i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu bukerarugendo nyobokamana.

Nkuko Byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Bwana Habitegeko Francois yavuze ko nk’uko u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aba bashyitsi bazagira igihe cyo kujya kwerekwa inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi ziri muri aka Karere bakanasobanurirwa amateka y’u Rwanda cyane ko benshi batanayazi.

Emmanuel Murwanashyaka