Yanditswe Thursday , Tariki, 6 April 2017. saa 16:03:43 na Christophe Hitayezu

Izamuka ry’igiciro cy’imbuto y’ibirayi, ni kimwe mu byatumye ibiciro byabyo bizamuka ku buryo budasanzwe aho ikiro cyavuye ku mafaranga 150 mu 2016 kikagera kuri 250 uyu mwaka mu karere ka Musanze ari na ho hazwiho kubyeza cyane.

Abahinzi badusobanuriye ko impamvu igiciro cy’ibirayi cyazamutse ari uko mu gihembwe cy’ihinga gishize imbuto yahenze bigahinga bake, Gacungu Leonard wo mu mu murenge wa Musanze, agira ati “Ubu ibyeze byatewe imbuto ihenze cyane kubera ko imbuto itabashije kuboneka bigatuma abaturage bajya no kuyigura muri Uganda, hano ikiro cy’imbuto ya Kinigi cyaguze hafi 700Fr twarayiguraga 300Fr, byatumye bamwe bananirwa kubihinga bihinga abifite”.

Masengesho Eric wo mu murenge wa Kinigi, nawe avuga ko yahenze bigatera igabanuka ry’umusaruro, yagize ati “Imbuto y’ibirayi niyo yahenze cyane, ababashije kubihinga babibonyemo amafaranga ariko byahinzwe n’abifite bituma haboneka umusaruro muke”.

Izamuhaye Jean Claude uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi mu Amajyaruguru, nawe ahamya ko ihenda ry’imbuto ryagize ingaruka ku musaruro ariko ko hari ingamba, agira ati “Mu gihembwe gishize imbuto yari yabaye nkeya igura asaga 500 ku kiro, ibi byatumye dufata ingamba zirimo no kongera ingufu mu bushakashatsi n’ubutubuzi bw’imbuto”.

Izamuhaye avuga ko ikibazo cy’umusaruro muke w’ibirayi kizarangira mu myaka ibiri, yagize ati “Bitarenze Nzeri 2018 ikibazo cy’imbuto y’ibirayi kizaba cyarahindutse amateka, ikibazo gikomeye cyabaye ubushobozi bw’ahakorerwa ubushakashatsi (Laboratoire) ari naho hava imbuto nziza, ubu twabukubye inshuro icumi”.

Uretse ubwo bushobozi, avuga ko hanongerewe amazu akorerwamo ubutubuzi bw’imbuto kuko ngo igihe itabonetse ihagije bigira ingaruka ku musaruro, gusa ngo inzira yo gukemura iki kibazo iri mu ntambwe eshanu zahereye ku kongera ubushobozi bw’ahakorerwa ubushakashatsi, iya gatanu ikazagerwaho muri Nzeri 2018.

Ku wa 3 Mata 2017, mu nteko ishinga amategeko, Minisisitiri w’Ubuhinzi Mukeshimana Geraldine yavuze ko hashyizwe ingufu ku bushakashatsi mu buhinzi ku buryo n’ingengo y’imari ibujyamo yavuye kuri 9% mu 2016 ubu ikaba igeze kuri 12%.
Christophe Hitayezu

Christophe Hitayezu