Published Saturday , on 23 September 2017, 13:56:07 by Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri, ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney batangizaga igihembwe cy’ihinga A2018 mu muhango wabereye mu karere ka Musanze Umurenge wa Nyange, abahinzi bijejwe ko ikibazo cy’amakusanyirizo y’ibirayi kigiye kuvugutirwa umuti bikegurirwa abahinzi bakaba aribo babicunga.

Kaboneka na Gatabazi bamaze gutangiza igihembwe cy’ihinga bafata umwanya wo kuganira n’abaturage

Mujawimana Angelique ni umwe mu bahinzi twaganiriye atubwira ko iki gihembwe gitangiye bacyiteguye neza kandi biteguye kweza haramutse hatajemo ibibazo by’izuba ryinshi, gusa anagaruka ku kibazo cy’amakusanyirizo y’ibirayi igihe bejeje, yagize ati "Ikibazo dufite ni uko mu gihe cyo gusarura, usanga niba umuguzi usanzwe aguha 170F ku kiro, ku ikusanyirizo baduhera 150F kandi niho dutegetswe kugurishirizwa".

Uretse iki giciro kandi, banavuga ko iminzani ya ba nyiri amakusanyirizo nta bunyangamugayo ifite, Mujawamariya akomeza agira ati "Nkanjye ubushize napimye ibiro 134 ngeze ku ikusanyirizo basanga ni 123, ndabyanga mvuze ngo ngiye kubwira Gitifu w’umurenge aze, arambwira ngo nindeke ashyirireho ibiro 3, ndamubaza nti ese ariko urabyongereraho iki ko ibiro byanjye mbizi!".

Munyabarenzi Jean de la Paix, nawe ni umuhinzi wagarutse kuri iki kibazo cy’amakusanyirizo, avuga ko imbuto zibahenda bajya no kubigurisha bagahabwa make.

Kaboneka na Gatabazi bafatanyije n’abahinzi gutera ingano

Minisitiri Kabonea Francis, yasabye abahinzi b’aka karere kwibumbira mu makoperative bakishyiriraho amakusanyirizo bakaba ari nabo ubwabo bayayobora, yagize ati "Mufashe abayobozi mwerekane abamamyi bari hagati babacanga bakigira ko aribo bahinze ibirayi, ko ari bo bazi iby’ibirayi kandi bataragera no mu murima, turashaka mwicare n’ubuyobozi icyo kibazo mugikemure, mukore amakoperative mwishakemo abayobozi b’inyangamugayo bayayobore."

Kaboneka aganira n’abaturage

Izamuhaye Jean Claude, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu ntara yAmajyaruguru, yabwiye NONAHA.com ko ari byiza kuba ubuyobozi bwatanze umurongo kuri iki kibazo, bityo ko bigiye kuganirwaho kigakemuka amakusanyirizo akavanwa ku bacuruzi basanzwe, kuko akenshi baba banashaka inyungu z’umurengera, bityo noneho agacungwa n’abahinzi ubwabo.

Izamuhaye J. Claude uhagarariye RAB mu majyaruguru