Published Saturday , on 23 September 2017, 00:31:54 by Christophe Hitayezu

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis yasabye abaturage b’i Musanze kwirinda ibiyobyabwenge kuko u Rwanda rukeneye abafite ubwenge buzima rudakeneye abo bwayobye kuko bataruteza imbere, mu nzira ataha yerekana ko ibyo yabasabye atari amagambo ahubwo ari ibikorwa kuko umwe mu bakora inzoga zivugwaho kutuzuza ubuziranenge yasigaye mu maboko ya Polisi.

Ibi Minisitiri Kaboneka yabivuze mu biganiro yagiranye n’abaturage b’Umurenge wa Nyange mu karere ka Musanze ubwo we n’abandi bayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Meya wa Musanze, abadepite ndetse n’abakuriye ingabo na Polisi muri iyi ntara bari basoje igikorwa cyo gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2018.

Minisitiri Kaboneka yageze mu gasanteri ka Gashangiro ya mbere ahagarara mu muhanda, yinjira mu kabutiki gato yasanzemo utuyoga turi mu macupa mato angana n’amenyerewe abamo Jus (imitobe), yashatse kumenya ubuziranenge bwa two abaririza udukora, abaturage ntibabasha kubivuga neza n’aho akorera, gusa bakavuga ko ngo afite ibyangombwa ndetse ari no mu bikorera bizwi n’Umurenge n’ubwo Meya wa Musanze wari kumwe n’aba bayobozi yavuze ko atamuzi, igisubizo kitanyuze Minisitiri kuko yamubwiye ko afite inshingano zo kumenya byose mu karere ayoboye.

Minisitiri Kaboneka na Guverineri Gatabazi bagaragazaga akababaro ku maso [Ifoto: Christophe Hitayezu]
Nyuma y’iminota itari munsi ya 20 abayobozi bahagaze aho, nibwo nyiri ukwenga icyo kinyobwa yahageze, bamubaza ibyo azikoramo ababwira ko ari amazi, amajyane n’isukari [ibintu buri wese yumva ko bibyara icyayi], yemeza ko ari icyayi gikonje. Minisitiri amubaza niba nawe ubwe yabinywa, n’impamvu afite icupa ryiza ry’amazi atari byo ari kunywa, arya iminwa.

Iki kinyobwa cyagaragariye abayobozi nk’ikidafite ubuziranenge n’isuku, ndetse Minisitiri Kaboneka n’akababaro kagaragara ku maso yabwiye uyu mugabo witwa Nsanzimana ko ibyo akora ari ugukina n’ubuzima bw’abaturage dore ko abaturage bavugaga ko bisindisha aribyo banywa bikanakurura urugomo.

Nyiri uruganda rukora iki kinyobwa yahaswe ibibazo ibisubizo birashira [Ifoto: Christophe Hitayezu]

Uyu mugabo wari uje ubona asa n’uwiyizeye ndetse akanatangira asubiza yemye, ntibyamuhiriye gukomeza gahunda ze kuko Polisi yahise imuta muri yombi ibye bikazakurikiranwa.