Yanditswe Sunday , Tariki, 6 August 2017. saa 16:17:06 na Uwimana Joselyne

Ibitaro bikuru bya ruhengeri bimaze guhomba amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni 30 mu ingenzura ry’amezi 6 bakoze bitewe n’abaza kuhivuriza bakabura ubwishyu bagasaba inzego za Leta kubafasha gukemura iki kibazo.

Iki gihombo ngo giterwa no kuba hari abarwayi baza kwivuza ntabwishingizi bafite bityo bakaba basaba Leta by’umwihariko akarere ka Musanze kubibafashamo.

Uwitwa Seraphine ni umwe mubo twahasanze, yagize ati “Gewe maze haho ukwezi kandi ntayo kwishyura nzabona rwose niba bazangumana simbizi kuko amafaranga yose banciye ntaho nayakura kuko ni meshi kandi ntabwishingizi mfite”.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera kuko ngo hakunda kugaragara abantu babuze ubwishyu kandi ibitaro ntagereza bigira.

Uyu niMuhire Jean de Dieu ushinzwe abaganga, yagize ati “Igitera iki kibazo ni abantu baza kwivuza nta bwishingizi wababaza ugasanga biterwa n’uko nta byiciro by’ubudehe babarurirwamo cyangwa twajya n’aho bavuka ugasanga ari nko mu cyiciro cya gatatu kandi atagira n’icyo kurya, tukabona ntakundi twabigenza tukamureka nyine”.

Akomeza agira ati “Ibi rero bituma ibitaro bihoro mumyenda bigakurizamo no guhomba kuko ducuruza ibyo twaranguye kandi tugacuruza tutishyura”.
Bwana Muhire avuga ko basaba Leta kubafasha icyo kibazo kuko ngo kibakomereye kandi ko ahanini bo babona bitetwa n’ibyiciro by’ubudehe bibaruye nabi.

Ubusanzwe ibi bitaro ngo bigenewe kwakira abarwayi bavuye mu bigo nderabuzima 15 byo mu karere ka Musanze hakiyongeraho nagereza ya Ruhengeri, ariko siko biri kuko ngo aba Burera niho baza kuko n’ibitaro bya Shyira bihorereza abarwayi ndetse na Gisenyi.