Published Friday , on 7 July 2017, 20:28:16 by Christophe Hitayezu

Komisiyo y’igihugu y’amatora, NEC, yatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2017, urutonde ntakuka rw’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Diane Shima Rwigara wari umwe mu batanze kandidatire, imikono y’abamushyigikiye yagaragayemo amanyanga nk’uko byatangajwe n’iyi komisiyo.

Diane Rwigara Nshimyimana yasinyiwe n’abantu 572 kuri 600 bateganywa n’itegeko, ari nayo ntandaro yo kutibona ku rutonde rw’abakandida bemerewe kuzahatana muri aya matore, uretse ibi kandi, NEC yavuze ko Ku ilisiti y’abamusinyiye mu Karere ka Gasabo hariho abantu babiri avuga ko bamusinyiye kandi barapfuye.

Kalisa Mbanda, Perezida wa NEC ati "Umwe mu basinyiye Rwigara Diane, Augustin Rudahara, yaguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16 Mata 2016, ashyingurwa tariki ya 17 Mata 2016 mu irimbi rya Busanza."

Iyi komisiyo kandi ivuga ko Rwigara Nshimyimana Diane yafatanije n’Umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora witwa Uwingabire Joseph basinyira abantu 26.

Umwari Diane Shima Rwigara
Ikindi kandi Rwigara Nshimyimana Diane ngo yashyize ku rutonde rw’abamusinyiye abantu 34 bavanywe ku ilisiti y’Abayoboke ba PS Imberakuri.

NEC ivuga ibi bigaragaza ko Diane Rwigara atari indakemwa mu myifatire dore ko ari kimwe mu bigomba kuranga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Uretse Diane kandi, na Gilbert Mwenedata nawe utagaragaye mu bujuje ibisabwa, mu bamusinyiye harimo uwitwa Enock Nyombayire kandi ngo yarapfuye.

Mu bakandida 6 bari batanze kandidatire kuri uyu mwanya uruta iyindi mu gihugu, hemejwe burundu batatu barimo Dr. Frank Habineza, Mpayimana Philippe na Paul Kagame, abatemerewe kubera kutuzuza ibisabwa ni Diane Shimimana Rwigara, Gilbert Mwenedata na Barafinda Sekikubo Fred utaratanze icyemezo cy’ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse ntanuzuze imikono 600 isabwa y’abamushyigikiye ahubwo agatanga 362.

Aba nibo bakandida baziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika
Kwiyamamaza kw’abakandida bizatangira tariki 14 Nyakanga 2017, maze amatora nyiri izina abe tariki 3 Kanama ku banyarwanda baba hanze y’u Rwanda na tariki 4 Kanama 2017 ku banyarwanda bari imbere mu gihugu.