Yanditswe Sunday , Tariki, 30 July 2017. saa 13:55:12 na Igorora Iritararenga Dieudonne

Neymar Da Silva, umunya Brazil usanzwe ukinira ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne yagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi mu myitozo ubwo yaterwaga umuserebeko na mugenzi we Samedo.

Uyu musore arimo aragenda agaragara cyane mu binyamakuru kuko iyi nkuru ije ikurikira izindi zashyuhije imitwe abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi cyane cyane abakunzi b’uyu mukinnyi n’aba Barcelona by’umwihariko ko uyu musore yaba atishimiye kuba mu gicucu cya Messi wigaruriye ibihembo bicaracara bijyanye n’imyitwarire myiza y’abakinnyi b’ikipe ya Barcelona ku ruhando mpuzamahanga bityo uyu musore bikaba binugwanugwa ko yaba arimo kwigomeka ngo bamurekure ajye aho avuga rikijyana cyane cyane mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Mu gihe ikipe ye ya FC Barcelona iri mu mikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura Champiyona hirya no hino ku isi, mu myitozo yo ku wa gatanu tari 28 Nyakang, Neymar yagaragaje kwivumbura gukomeye agana umwenda yari yambaye, itera imigeri ibyapa byamamaza biri ku kibuga, ahita ava mu kibuga aragenda nyuma yo guterwa umuserebeko na mugenzi we Samedo bagafatana mu mashati nk’uko ikinyamakuru SPORT PLUS dukesha iyi nkuru cyabitangaje.