Yanditswe Monday , Tariki, 19 June 2017. saa 17:50:27 na Christophe Hitayezu

Ngirumugenga Jean Marie Pierre, woroye ingurube zisaga 700 akanahinga urutoki kuri ha 3, avuga ko kudaha umwanya imishinga nk’iyi igaharirwa abakozi biri mu bituma igenda biguru ntege.

Iyi mishinga yombi Ngirumugenga akorera mu Mudugudu wa Kabuga Akagali ka Sibagire Umurenge wa Kigabiro Akarere ka Rwamagana Intara y’Iburasirazuba, yayihariye umwanya we wose n’uwo bashakanya bahagarika indi mirimo bahemberwaga ku kwezi.

Bwana Ngirumugenga Jean Marie Pierre mu bworozi bwe
Bwana Ngirumugenga yagize ati "Ubundi iyo wumva utajya mu bikorwa byawe ngo n’abo bakozi bakore muri kumwe ahubwo ukabibaharira, nabo bakora ibyo bashoboye, kandi erega burya hari ibyo abakozi bakora ku gitsure cy’abakoresha!".

Ubworozi bw’ingurube bwa Ngirumugenga yabutangiye muri 2012 ahereye ku ngurube 25, akaba yishimira urwego amaze kugeraho kuko byibuze ku mwaka ingurube zimwinjiriza agera muri miliyoni 20.

Ubworozi bwa Ngiruwonsanga

Ngirumugenga, umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu, avuga ko yoroye ingurube zigera muri 732 ku munsi zinywa litiro z’amazi ziri hagati y’ibihumbi umunani n’ibihumbi icumi, akaba afite ikigega kibika amazi litiro ibihumbi 410, harimo ikigega kimwe yaguze muri RAB n’ikindi yiyubakiye.

Uyu mugabo worora ingurube za kizungu agakora n’ubuhinzi bw’urutoki rwa kijyambere avuga ko ubu afite abakozi 15 bahoraho, aho uhembwa menshi ku kwezi agenerwa umushahara w’amafaranga ibihumbi mirongo itanu naho uwa make ahembwa 25,000Frs ku kwezi.

Ngirumugenga avuga ko yahisemo korora ingurube za kijyambere zo mu bwoko bwa Retre na Randrasi kuko zikura vuba mu gihe ingurube za Kinyarwanda zo zigira amavuta menshi kandi ntizikura vuba, agira ati “ingurube ya kijyambere nyuma y’amezi atandatu ivutse iba ipima ibiro ijana, izi ngurube zikura vuba iyo uzifashe neza, zirya bike zigakura vuba”.

Ngirumugenga Jean Marie Pierre ni enjeniyeri agoronome (engenieur agronome), icyiciro cya mbere cya kaminuza yacyize muri ISAE Busogo, naho icya kabiri (Degree) yakirangije muri 2008 muri Kaminuza ya Kibungo (INATEK), kugeza ubu nta kindi akora uretse gukurikirana ibikorwa bye bw’ubuhinzi n’ubworozi.

Urutoki rwa Ngirumugenga