Yanditswe Wednesday , Tariki, 30 August 2017. saa 17:24:20 na Pacifique Nkurunziza

Mu gihe abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bagenda banyuzwa mu itorero bagatozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, abaturage bo mu karere ka Ngoma bavuga ko amasibo yabaye igisubizo cy’ubufatanye mu kwiteza imbere hagati yabo.

Amasibo mu midugudu ngo yakemuye byinshi [Ifoto: Nkurunziza P.]

Mu mateka y’itorero isibo ni itsinda ry’abantu bashyize hamwe bahuje umugambi umwe, ni gake cyane waganira n’umuturage wo mu karere ka Ngoma, ngo murangize atakubwiye gahunda igendanye n’amasibo mu mudugudu atuyemo.

Ubwo twasuraga abaturage bo mu mirenge ya Remera, Murama, Kibungo, Rukira na Kazo kuva tariki ya 22 kugera tariki ya 25 Kanama 2017, tubabaza uruhare rwabo mu bibakorerwa, batwakirije gahunda y’amasibo, aho ngo abafasha gukemura ibibazo byaba ubwumvikane buke ndetse n’ibikorwa bisaba amaboko n’amafaranga bikorerwa mu masibo.

Nyirambonigaba Florida utuye mu murenge wa Remera yabwiye NONAHA.com ko ibibazo byinshi biba hagati yabo, yaba ubwumvikane buke mu miryango bikemurwa mu masibo.

Yagize ati: ”Aho amasibo yaziye, ikibazo cyose kinyura mu isibo kugera ku mudugudu bikaba ari nko kurangiza raporo, ariko amasibo yabikoze, twe amasibo rwose tuyibonamo abagiranye ikibazo arabunga, niba ari n’ikindi kintu runaka umugore n’umugabo bashyamiranye akabunga “.

Ndayisabye Premier utuye mu murenge wa Rukira mu kagari ka Nyaruvumu na we yemeza ko gahunda y’amasibo yatangijwe mu midugudu yabo, imaze kugera kuri byinshi.

Yagize ati: "Ku bijyanye n’amasibo dufasha cyane cyane abafite ibibazo, twohereje intumwa kwa muganga dusanga hari abarwayi bafite ibibazo, barabuze amafaranga yo kwishyura ibitaro, ibitaro byarabagize ingwate. Twateranye mu masibo dupanga umunsi wo kujya gusura ibitaro mu bagiyeyo nange nari ndimo twashoboye gucyura abarwayi bane baheze mu bitaro, uwa mbere twamutangiye ibihumbi 76000, uwa kabiri tumutangira ibihumbi 46000, uwa gatatu tumutangira ibihumbi 25000 turongera dufasha abarwayi bari barabuze ibyo kurya 26”.

Inkomoko y’amasibo muri Ngoma ni mu kagali ka Nyaruvumu

Ndaruhutse Jean de Dieu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyaruvumu mu murenge wa Rukira, yabwiye NONAHA.com ko akimara kuva mu itorero amaze kumenya akamaro n’agaciro k’amasibo yo mu itorero, yabonye ko agomba kuyatangiza mu kagari abereye umuyobozi maze atangira gufata ingo ziri hagati y’icumi na cumi n’eshanu azihuriza mu isibo imwe.

Yagize ati: "Nkiva mu itorero naje gukurikirana isibo icyo aricyo nsanga ari abantu bashyize hamwe, abantu bumvikana, abantu bakundana, abantu bagomba guhanahana amakuru, abantu batagomba gucurana ahubwo bagomba gusangira no kubaka ubumwe bwabo, ni uko urukundo rwaje, rero ni muri urwo rwego nibwo natangiye mvuga ngo buri ngo hagati ya 10 na 15 dukore ikitwa isibo, abaturage barafatanya abaturage barubakirana mwabonye ko ingo zose zifite umusarane, mwabonye ko ingo zose zikurungiye izidakurungiye ziteye agasima , ubu mu isibo nta kibazo tukigira, mu mutekano ni ukuvuga ngo za ngo 15 haba harimo umuntu ucunga umutekano”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko gahunda y’amasibo inamufasha mu mihigo,
ati: ”Icyo amasibo amfasha muri aka kagari ka Nyaruvumu, nk’ubu umwaka ushize twageze ku 107% muri mituweli, uyu mwaka tumaze kugera kuri 99% ibi byose ni akamaro k’amasibo”.

Nyuma y’aho amasibo atangirijwe mu kagari ka Nyaruvumu yabaye gikwira mu murenge wa Rukira no mu karere ka Ngoma, ku buryo Nambaje Aphrodis umuyobozi w’akarere ka Ngoma, avuga ko gahunda yose ishyizwe mu masibo yikora nta mbaraga nyinshi zihatakariye.

Yagize ati: ”Rero gahunda y’amasibo, twaravuze ngo muri uyu mwaka ushize ndetse n’uyu utangira gutabarwa kwacu nk’abanyengoma kwaba hehe? muri gahunda yo kwesa imihigo, gahunda yo kuremeranira, gahunda yo gufashanya gahunda yo kugena ibikorwa by’amajyambere, turavuga ngo umudugudu ni mugari ariko turamutse dufashe umudugudu tukawuremamo amasibo, hakabamo intore yo ku mukondo n’intore yo ku ruhembe rw’iburyo n’ibumoso akagira n’abajyanama bane yabasha gutanga amakuru ku mudugudu, bikagera ku kagari no ku murenge bikazagera kwa Meya byaroroshye, twabonye rero ari ibirindiro, amasibo tuyafata nk’ibirindiro by’abanyengoma”.

Nambaje Aphrodis umuyobozi w’akarere ka Ngoma[Ifoto: Nkurunziza P.]

Mu rwego rwo gukomeza gukarishya agaciro k’amasibo mu midugudu, mu masibo y’abaturage bo mu karere ka Ngoma bafite imvugo igira iti: ”Mfata ngufate nundekura nkubazwe”.

Intumbero ya Leta y’u Rwanda nuko abanyarwanda bose bagomba gutozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.