Yanditswe Sunday , Tariki, 27 August 2017. saa 14:36:46 na Pacifique Nkurunziza

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza inzego za Leta n’iz’abikorera gutanga serivise nziza, bamwe mu baturage bo mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma baravuga ko imitangire ya serivise ku rwego rw’umudugudu idahagaze neza.

Umwe mu baturage utarifuje ko amazina ye atangazwa utuye mu mudugudu wa Ntara mu kagari ka Gitaraga, yabwiye NONAHA.com ko yasiragijwe n’ubuyobozi bw’umudugudu icyumweru cyose ashaka icyemezo kimufasha kubona icyiciro cy’ubudehe.

Yagize ati: ”Abayobozi bo hasi bo bagenda baduca amazi, nk’umudamu w’umwanditsi kumugeraho arakubwira ngo reka mbanze mpinge ndangize, nimpingura nibwo ndi bugufashe iyo serivise. Ubwo ukicara kugeza igihe ahinguriye, yahingura yamara kugukorera wajya mu zindi nzego z’umudugudu ugasanga ntabahari bagiye gukora, ni ukubageraho bakaguca amazi nyine ukabanza ukabareka bagakora imirimo yabo, ubwo rero uriya mudamu we Uwimana urareba ugasanga aba yumva yifuza nk’akantu ka ruswa ko kumufasha muri make. ku kagali ho gitifu arabidufasha bishoboka aritanga pe”.

Akomeza avuga ko atariwe wenyine watswe ruswa kugira ngo ahabwe serivise, undi muturage utuye mu mudugudu wa Kabeza mu kagari ka Rurenge mu murenge wa Murama na we yemeza ko abayobozi bo ku rwego rw’umudugudu baka ruswa abaturage kugira ngo babahe serivise, kuri we akaba abona ngo biterwa no kuba nta gahimbazamutsi bahabwa mu kazi bashizwe.

Yagize ati: ”Ubundi urebye nuko biba bimeze (baka ruswa) ntago urwego rw’umudugudu usanga baba bagiye mu mirimo yabo ugasanga kuguha umwanya batari kubyumva cyane, urebye icyo baba bumva kitabanogeye nuko bakora akazi badahemberwa”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Murama buvuga ko imitangire ya serivise iri ku rwego rushimishije ariko na bwo bukemeza ko ikibazo cya ruswa kikirimo mu nzego z’umudugudu.

Buhiga Josuee, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama avuga ko bigeze guhura n’ikibazo cy’umukuru w’umudugudu wahaye inka umugore we muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Ati: ”Hari aho dusanga bitameze neza, iyo dusanze bitameze neza abaturage bagukuraho icyizere kuko uba waratowe n’abaturage, hari nk’igihe twigeze gusaba urutonde rw’abazahabwa inka umwaka ushize, umukuru w’umudugudu ashyiraho izina ry’umugore we kandi bitanyuze mu nama rusange, abaturage bahise baduhamagara hatageze n’icyumweru ikibazo tukijyana mu nama rusange turagikurikirana dusanga nibyo”.

[Ifoto] Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama, Buhiga Josuee

Buhiga Josue akomeza avuga ko nbwo umurenge wa Murama udahagaze nabi mu mitangire ya serivise, ariko bakomeje kongeramo imbaraga kugira ngo abaturage bakomeze bishimire serivise bahabwa.

Ati: ”Serivise ni ubuzima bwacu bwa buri munsi ntago tuvuga ngo turayitanga uyu munsi ejo tuyireke. Mbwira n’abaturage ko akazi kacu ari ako kunezeza umuturage hari n’igihe tubabwira ngo turi mu kibuga nimba hari ahantu dukina nabi mutubwire”.

Mu bihe bitandukanye hagiye hashyirwaho gahunda zigamije gutiza imbaraga imitangire ya serivise harimo nka gahunda yiswe "Na Yombi" yatangijwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, ikaba yarakurikiwe na gahunda yiswe "Nk’Uwikorera" yatangijwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere mu Rwanda.

Uretse imitangire ya serivise mu baturage, kugeza ubu amafaranga igihugu kinjiza serivise yihariye 48%.