Yanditswe Monday , Tariki, 4 September 2017. saa 18:16:37 na Pacifique Nkurunziza

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Ngoma, baravuga ko bafite impungenge ko imbuto n’inyongeramusaruro bishobora kubakereza guhinga kare.

Abaturage baganiriye na Nonaha.com bavuga ko kuba imvura yaratangiye kugwa ariko inyongeramusaruro zikaba zitarabageraho, bishobora kubatera igihombo gikomeye mu gihe barara itera.

Kayirebwa ucuruza imboga mu isoko rya Remera yabwiye Nonaha.com ko uko batinza imbuto n’inyongeramusaruro ari na ko bashobora kuzakorehsa imuto zisanzwe bigatuma batabona umusaruro bifuza.

Yagize ati: ”Urabona imvura iguye kare kandi ntago ibyo byose turabibona nta fumbire iraza nta mbuto ibyo rero iyo bitinze kuza n’ubundi guhinga duhinga dukererewe cyangwa twanahinga ugasanga imyaka ntije neza, dukeneye imbuto n’ifumbire”.

Undi muturage witwa Usabamungu Christophe wo mu kagari ka Kinunga umurenge wa Remera avuga ko na we afite impungenge zo kuba imvura yaguye ariko bakaba bataregerezwa inyongeramusaruro.

Yagize ati: ”Ubu dufite impungenge kuko imvura yaguye, kubera ko yaguye twakagombye guhita dutera tugatangirana nibura n’ukwezi gutaha ariko noneho rero ntituzi n’igihe tuzaterera (imbuto) akaba aricyo kibazo dufite”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko abaturage nta mpungenge bagomba kugira ngo kuko amalisiti yabo yamaze kugera ku bagomba kubaha amafumbire, ku buryo muri izi ntangiriro za Nzeri amafumbize abageraho nk’uko Aphrodis Nambaje umuyobozi w’aka karere abigarukaho.

Yagize ati: ”Ibijyanye n’imbuto n’ifumbire bose bamaze gutanga amalisiti ya Twigire Muhinzi, yaba uwishyuye kashi yaba ari n’uwikopesheje bose bigiye kubageraho kugira ngo batangire mu mirima, ubundi bitarenze tariki ya 15 Nzeri imbuto zagombye kuba ziri mu murima hose”.

[Ifoto] Aphrodis Nambaje, umuyobozi w’akarere ka Ngoma abigarukaho

Gusa Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano ntiyerura ngo igaragarize ko ikanguriye abahinzi gutera cyangwa baba babigenzemo gake bitewe n’amakuru y’ikirere kuko yo isaba abahinzi gutegura ubutaka gusa. Kuri uyu wa mbere tariki 4 Nzeri 2017, Ange Soubirous Tambineza ushinzwe amakuru akaba n’umuvugizi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, yabwiye umunyamakuru wa Nonaha.com ko abahinzi basabwe "Gutegura ubutaka no gukurikiza amatangazo aguma atambuka".

Kugeza ubu mu karere ka Ngoma ubuhinzi bwabo bushingiye ku rutoki, ibigori, ibishyimbo,inanasi n’ibindi.

Ikibazo cyo kuba inyogeramusaruro zitaragera ku bahinzi si umwihariko w’Akarere ka Ngoma gusa, kuko mu bice bitandukanye by’igihugu inyongeramusaruro usanga zitaragera ku bahinzi bose.