Yanditswe Wednesday , Tariki, 31 May 2017. saa 06:30:42 na Christophe Hitayezu

Ubuhinzi, kimwe n’indi mirimo ibyara inyungu, bukorwa hagamijwe guteza imbere nyirabwo, gusa bamwe mu babukora baracyabubona nk’ubugamije guhaza imibereho mu rugo gusa hatitawe ko bwaba n’isoko y’ubukire, bityo ntibagire ibaruramara ribafasha kumenya niba ibyo basaruye bibungukira cyangwa bibagusha mu gihombo.

Nsengiyaremye Felicien, wo mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero, ni umuhinzi w’ingano uvuga ko azihinga nko kuri m50 kuri m50, mu kubara inyungu avuga ko agereranya, agira ati “Oya ntabwo nirirwa nandika ibyo nakoresheje mpinga n’ibyo nsaruye, ndagereranya nkabona nshoye nk’amafaranga ibihumbi 100, najya kubona nkabona nsaruye nk’ibihumbi 150”.

Nsengimana Jean d’Amour uhinga ingano ku buso bwa ha 2, we avuga ko akora ibarurishamibare ari nabyo byamufashije kugera kuri byinshi dore ko atunze umuryango we akagira na moto agendaho byose akesha ingano.

Abahinzi bavuga ko ingano zihinze ku ma terasi zitanga umusaruro mwinshi kandi mwiza kurusha izahinzwe ku yindi mirima

Twashatse kumenya uko iki gihingwa cyerera iminsi 120 kimwungukira, Nsengimana avuga ko ikiro kimwe cy’imbuto y’ingano kivamo ibiro 10 byeze, gusa n’ubwo yatangiye avuga ko amafaranga 400 bahabwa ku kiro cy’ingano zeze ari make, yagezeho avuga ko ari ukutanyurwa kw’abaturage kuko mu mibare akora nta na rimwe aragwa mu gihombo, gusa akavuga ko baguriwe nibura ku mafaranga 600 ku kiro byarushaho kubateza imbere.

Nsengimana avuga ko gukora ibaruramari byamufashije gutezwa imbere n’ubuhinzi akora

Uretse Nsengimana kandi, abandi bahinzi twaganiriye muri aka gace bavuga ko batajya bandika ibyo bakoresheje mu buhinzi, bityo ntibiborohere kumenya neza niba ibyo bashoye barabigaruje.

Abahanga mu by’imari bavuga ko ukoze igikorwa gisaba igishoro akwiye kugira aho yandika ibyo yakoresheje byose, bikazamufasha kumenya neza niba akora yunguka cyangwa ahomba, niyo mpamvu umuhinzi nawe akwiye kwandika ibyagiye ku buhinzi bwe nk’ubukode bw’ubutaka (niba akodesha), ayo yaguze ifumbire, abakozi (nawe yibariyemo niba yarafatanyije nabo), imiti, imbuto n’ibindi byose yakoresheje ahinga, atera, abagara anita ku musaruro, ibi byose akazabifata akabikura mu giteranyo cy’amafaranga akuye mu musaruro wose (n’ibyo asize byo kurya mu rugo akabibarira amafaranga kugirango amenye agaciro k’umusaruro wose).

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu turere tw’u Rwanda dufite umusaruro ushimishije w’ingano ugera kuro toni 3.5/ha, kanateye intambwe yo guhuza ubutaka abaturage bagahinga igihingwa kimwe cy’ingano mu misozi myiza iberwa n’amaterasi bahingaho izo ngano.