Yanditswe Sunday , Tariki, 12 March 2017. saa 20:34:48 na Igorora Iritararenga Dieudonne

Umunyamakuru kuri Radiyo Isango star, akaba mu bantu bashishikazwa na muzika nyarwanda, Hakizimana Jean Damascene uzwi nka No Beef, ku bwe asanga umuziki wagafashwe nk’ubundi bucuruzi bityo uwawujyamo agamije kwishimisha gusa yaba yayobye, yashakira ahandi.

Ubwo twamuganirizaga ku kibazo cy’uko bamwe mu bahanzi bavuga ko muzika aho kubateza imbere ibakenesha, abakurikirana muzika bagatunga agatoki bamwe mu bahanzi baza muri muzika bagahita bazima basa n’aho baba baje kwishimisha gusa, n’abandi babashinja kuririmba ubutumwa budafite icyo bufasha abantu.

No Beef yagize ati ’’Njyewe ku giti cyanjye numva nta muntu wakwinjira muri muzika yumva ko ari ukwishimisha gusa, nta ntego y’iterambere afite nsanga yaba arimo ata igihe, abahanzi bakwiye kujya babanza gutekereza neza mbere yo kwinjira muri muzika bakamenya icyo bashaka n’intego ihamye.’’

No Beef asaba abajya mu muziki bakwiye kuba babitekerejeho bihagije

Ku kibazo cy’uko abahanzi b’ubu bahura n’imbogamizi z’uko abantu bamwe na bamwe babaca intege bavuga ko abahanzi ari aba cyera, No Beef avuga ko aka ari akazi k’abahanzi ko guhanga ibihangano bihanagura imyumvire nk’iyi babereka ko bashoboye, ndetse bakora byiza cyane, ati ’’Abahanzi ubwabo barasabwa guhindura imyumvire. Niba umuhanzi agiye gukora indirimbo agomba kubanza gutekereza niba ibyo agiye kuririmba bizubaka, cyane ko abazumva ibihangano bye ari bo bazamufasha kubizamura bityo na bwa bucuruzi bukaziramo.’’

No beef asanga ibi bikoranywe umuhate n’ubushishozi byavamo akazi kafasha abahanzi kwiteza imbere mu imenyekanisha ibihangano byabo bikabatunga kandi bigatanga akazi ku bantu batandukanye.

Anakomoza ku itangazamakuru, aho asanga abafasha kumenyekanisha abahanzi babanza kugira urukundo rwa muzika, abahanzi nabo bakubaha muzika yabo bakashaka uko bibumbira hamwe n’uwabashaka akajya agira aho ababariza.

Igorora Iritararenga Dieudonne