Yanditswe Monday , Tariki, 24 April 2017. saa 18:41:42 na Christophe Hitayezu

Imurikagursha ry’abanyamisiri rimaze kumenyerwa ku izina rya Egypt and Middle East Expo, kuri iyi nshuro ryanatekereje ku gutembereza abantu mu Misiri nka kamwe mu dusha ritari risanganywe.

Nk’uko bisanzwe iri murikagurisha rizabera i Kigali muri Stade nto i Remera (Petit Stade), kuri iyi nshuro rikazaha amahirwe abantu babiri bazatsindira amatike yo gutembera mu Misiri binyuze muri Tombola.

Mu kiganiro twagirana n’umuhuzabikorwa w’iri murikagurisha madamu Natacha Haguma, yatubwiye ko iby’iyi Tombola bikinozwa, bityo amabwiriza arigenga ari bumenyekane none cyanwa ejo, yagize ati "Agashya kaje ubu noneho ni uko uretse kuzana ibicuruzwa bishya ndetse n’abamurika bashya, n’abaguzi batekerejweho mu buryo bwo kuzatombora amatike y’indege ajya mu Misiri, kuri iyi nshuro akazatsindira abantu babiri kandi tukazayongera mu bihe bizaza"

Yatubwiye kandi ko n’ibihugu bizaryitabira byiyongereye ugereranyje n’ibyamuritse mu myaka yashize.

Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata kugeza tariki 10 Gicurasi 2017, iri murikagurishwa rimaze kumenyerwa kabiri mu mwaka rizitabirwa n’ibihugu 11 birimo Misiri, Iran, Pakistan, Singapore, u Buhinde, Malaysia, Emirates, Kenya n’u Rwanda, ibihugu bishya byiyongereyeho bikaba Turkey na Syria.