Published Wednesday , on 4 October 2017, 00:30:22 by Pacifique Nkurunziza

Mu bushakashatsi bwakoze n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda, buragaragaza ko Ubujura, amakimbirane mu miryango, ihohoterwa rishingiye ku butaka, ibiyobyabwenge ndetse no gukubita no gukomeretsa byagaragajwe nka bimwe mu bikibangamiye umuryango nyarwanda bituma udakomera ngo ushinge imizi.

Prof Shyaka Anastase umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere mu Rwanda, avuga ko kuri ubu nta kintu na kimwe kigomba guhishwa ahubwo bigomba kujya ahagaragara bigashakirwa umuti.

Yagize ati: ”Ntabwo bikiri ibanga ko hari ibibazo biteye bitya, ko hari abana bava mu mashuri, ko hari abana bafite imyitwarire mibi, icyo twifuza ni ukubishakira umuti. Twe rero nka RGB ni ukuba abahuza, guhuza inzego tuganire, dukoze ibiganiro birebana n’umuryango ejo ejobundi tuzakorana n’irindi tsinda ku bibazo runaka ariko turifuza ko abanyamadini babigiramo uruhare twumva ko urwego rumwe rushobora kuzana ibisubizo”.

Bamwe mu bahagarariye amadini n’amatorero mu Rwanda bavuga ko hari ibibazo byinshi bigaragara mu miryango, ariko abanyamadini n’amatorero bafatanya bagakemura kandi mu gihe gito. Musenyeri Alex Birindabagabo unayobora umuryango wa peace plan mu Rwanda aha arabisobanura yifashishije ingero.

Yagize ati: ”Dufate nk’urugero ikibazo cy’ibiyobyabwenge usanga aribyo bizana ihohotera, usanga aribyo bizana imvururu mu miryango iki kibazo rero tugihagurukiye twese hari ingamba dushobora gufata tugafatanya kandi ubushobozi twakoresha turabufite hano mu gihugu singombwa kujya kubusaba ahandi”.

Musenyeri Alex Birindabagabo (uwambaye umusaraba mu ijosi)

Nyirasafari Esperance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, avuga ko abanyamadini n’amatorero bagomba kwigisha ijambo ry’Imana barisanisha n’imibanire.

Ati: "Umusanzu wabo w’abanyamadini ni ukuvuga ngo uko bigisha abantu gukiranuka, kuzajya mu ijuru nibabigishe babihuza n’ibibazo bihari, niba bifuza ko umuntu asukuka kuri roho murebe n’inyuma ese mu ijuru hazajyayo umuntu ufite umwanda? Ese kuki umuntu ashobora guhohotera uwo bashakanye? bikigisha urukundo wenda navuga ko ruri mu kirere nibarwigishe bahereye ku rukundo umubyeyi akunda umwana we...”

Minisitiri Nyirasafari

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere mu Rwanda, kiragaragaza ko Intara y’Uburasirazuba ndetse n’Amajyarugu ziza ku isonga mu kugira ibiyobyabwenge byinshi, mu gihe ikibazo cy’ubuharike Intara y’Amajyaruguru iza ku isonga naho amakimbirane ashingiye ku butaka akaba agaragara mu gihugu hose.