Published Tuesday , on 28 November 2017, 18:26:05 by Pacifique Nkurunziza

Muri Koperative KABOKU ikorera ubuhinzi mu kibaya cya Muvumba mu karere ka Nyagatare, haravugwamo ikibazo cy’imicungire mibi aho kugeza ubu iyi koperative ibitse umusanzu w’ubwizigame bwa miliyoni eshatu n’igice mu gihe irimo amadeni arenga miliyoni 60.

Bakira Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Eduard kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo, ubuyobozi bw’iyi koperative bwahaye ishusho rusange abayobozi ku mikorere yayo, nyuma y’ibi biganiro byatanzwe ndetse bikaza kwemeza abayobozi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yaje kubaza iyi koperative niba nta bindi bibazo bafite.

Bamwe mu banyamuryango basabye ubuyobozi bukuru bw’igihugu uruganda rukora kawunga, ako kanya Minisitiri w’Intebe agendeye ku musaruro bamubwiye ko binjiza, yabajije niba badashobora kujya bizigama make make kugeza biguriye uruganda rwabo ahubwo uruhare rwa Leta rukaba urwo kubigira umushinga.

Byabaye ngombwa ko ubuyobozi bwa koperative bubazwa amafaranga bubitse kuri konti nk’ubwizigame, Uwimana Grace umuyobozi wa koperative KABOKU abwira Minisitiri w’Intebe ko babitse miliyoni eshatu n’igice ariko barimo amadeni arenga miliyoni 60, Uwimana Grace avuga ko ayo madeni yatewe na bamwe mu banyamuryango banga kwishyura koperative ibyo baba bagurije.

Uwimana yagize ati: "Mu by’ukuri hari abanyamuryango banga kunyuza umusaruro wabo muri koperative, ku buryo usanga ari nabo bafite ubuso bunini bahingaho bityo kujya kubishyuza ibyo tuba twabagurije bikatugora".

Uwimana Grace ati "twahombejwe n’abanyamuryango"

Bamwe mu bavugwaho kwambura koperative bavuga ko kuba bagira intege nke mu kwishyura, ari ikibazo cy’imiyoborere mibi iri muri koperative ndetse ko hatagize igikorwa nk’ubuyobozi koperative nta kerekezo.

Uretse abarimo amadeni, n’abandi banyamuryango bayo bavuga ko koperative isigaye ari baringa ndetse ubuyobozi bwabo nta mbaraga bugifite nk’izo batangiranye.

abayobozi bashenguwe n’ibinyoma bari babwiwe

N’ubwo yabijeje gukemura ibibazo byabo, Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente avuga ko abanyarwanda bakwiye kujya bavugisha ukuri, ahari ikibazo bakakivuga, ndetse ashimangira ko iyo batabaza abanyamuryango ibindi bibazo bafite byari kurangira bacyuye amakuru atari yo.

Yagize ati: "Igiteye agahinda ni uko nk’ubu twari tugiye mutwemeje ko ibintu byose bikoze neza nta kibazo, ibyo rero biratubabaza iyo tuje hano ntago tuba tuje gutembera tuba tuje kugira ngo tuganire dufashe buri wese ari umuhinzi ari umworozi ari koperative ari abayobozi bose b’inzego z’ibanze, kuko buriya ntabwo Leta yashyize ibi bintu hano ikina, Minisitiri w’Ubuhinzi mubona aza aha buri kwezi cyangwa RAB ntago baba baje gukina ni ukugira ngo babafashe guteza imbere ubuhinzi bwanyu".

Yakomeje agira ati "Rwose mujye mureka tubwizanye ukuri dukemura ikibazo aho kiri ibyo ari byo byose harimo utubazo yaba mu micungire ya koperative n’abanyamuryango batishyura neza byose bigombwa kwigwa, ntago rero tubikemura uyu munsi nta gisubizo dufite ni nabwo bwa mbere tubyumvishe icyo twemeye tugiye gusubiramo ni uko Minisitiri w’Ubucuruzi n’uw’Ubutegetsi bw’igihugu na polisi bazaza babyitondere babafashe kwiyubaka".

Koperative KABOKU ifite abanyamuryango bagera ku 1083. Byibura kuri hegitari imwe beza umusaruro w’ibigori toni ziri hagati y’esheshatu n’umunani.