Yanditswe Monday , Tariki, 17 July 2017. saa 15:15:37 na Mukanyandwi Marie Louise

Dr. Frank Habineza, umukandida w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, uri mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika, avuye Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare atiyamamaje nk’uko byari biteganyijwe kubera kwimwa aho yari yateguye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuko hegereye isoko n’amashuri kandi bitemewe na komisiyo y’igihugu y’amatora.

Ubwo yageraga aho yagombaga kwiyamamariza kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga, yasanze abaturage hafi ijana bari bitabiriye iki gikorwa ariko abashinzwe gutunganya no kubaka aho uwiyamamaza yicara basanga bitakozwe kuko ngo babibujijwe ngo ntihemewe kwiyamamarizwa.

Ubwo yageraga aho babwiwe kwimurira iki gikorwa mu Kagali ka Nyarupfubire muri uwo murenge, yasanze nta baturaga na mba ntiyanirirwa ava no mu modoka igikorwa gihagarara gityo.

Dr. Habineza Frank yagiye anyura ku baturage akabafotora

Aho yari yasabwe kwimurira iki gikorwa ni hafi y’amarimbi, ni agace imodoka ikoresha iminota nka 20 uvuye aho yari yateganyije kwiyamamariza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimiyaga, Bwana Ruboneka Sylver yasobanuye ko aho yari yateguye hatemewe kuko bitemewe kwiyamamariza hafi y’isoko n’ibigo by’amashuri.

Bwana Ruboneka avuga ko aho Dr Habineza yagombaga kwiyamamariza hatemewe

Gusa Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, bwana Ntezimana Jean Claude we avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwabarenganyije kuko babanje kubivanaho mbere yo kuhemeza, avuga ko bidashoboka ko bategura igikorwa nk’iki batavuganye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bagiye kugikoreramo.

Nyuma yo kutemererwa gukora iki gikorwa mu karere ka Nyagatare, Dr. Frank Habineza n’abarwanashyaka be bamuherekeje berekeje i Kabarore mu karere ka Gatsibo kwiyamamazayo.

Abamotari bikurikiye Frank Habineza n’amahoni menshi

Yerekeza i Gatsibo, ubwo yageraga mu murenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare, imodoka ya Frank Habineza yakurikiwe n’abamotari benshi bafite amabendera ya FPR kuri moto zabo bavuza amahoni menshi ariko Polisi ihita ibahagarika bidateje ikibazo.

Polisi yahise ibahagarika