Yanditswe Monday , Tariki, 9 October 2017. saa 13:17:22 na Christophe Hitayezu

Abaturage bo mu karere ka Nyagatare barinubira kuba ikoranabuhanga ryashyiriweho kwihutisha imitangire ya serivisi hari aho rigira uruhare mu kuyidindiza, bityo bagasaba ko yo kimwe n’ibura ry’amazi byashyirwamo ingufu muri gahunda Guverinoma y’u Rwanda izibandaho mu myaka 7 iri imbere.

Abo twaganiriye bagaragaje ko serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga ari zo zirimo izitinda cyane cyane izijyanye n’ibyiciro by’ubudehe, bagaragaza ko basiragira mu nzego zibishinzwe hakaba n’abamara igihe babwirwa ko hari ikibazo cya murandasi idahari (Connection, Network, Reseaux).

Musonera Jean Marie Vianney wo mu murenge wa Rwimiyaga, ni umwe mu baturage twaganiriye atubwira ko hari ikibazo cyo kwinjiza imyirondoro muri mudasobwa ngo umuturage ahabwe icyiciro cy’ubudehe yifashisha yishyura ubwisungane mu kwivuza, yagize ati “Ni ikibazo dufite kandi gikomeye, kwinjiza umuntu mu cyiciro, urahagera akenshi bakakubwira ngo nta ‘connection’ ihari, noneho umuturage kumubwira ngo byanze akagenda abyinubira, twe turifuza ko gahunda zacu zigenda neza nk’uko umusaza wacu [Paul Kagame] yabitubwiye”.

Dukuzumuremyi Jean Marie Vianney, asobanura uko yasiragijwe ku murenge kuva muri Kamena uyu mwaka agira ati “Jye nishyuye Mituweri mu kwa 6 na ‘bordereau’yo kuri banki ndayifite numanye na yo, ngiye gusinyisha barebye muri mashini barambura, bangira inama yo kujya gushaka icyiciro, ndagenda mpera kwa mudugudu ngeze ku murenge nsiga icyo kwa mudugudu bambwira ko bari bunshyiremo, nsubiyeyo nsanga ntibabikoze banabura ibyo nabasigiye nabwo biba ngombwa ko nsubira kwa mudugudu, kuva ubwo nakomeje gusiragira ku murenge na n’iyi saha nta cyiciro ndabona, uko nje barambwira ngo ‘system’ yanze nta ma connection bafite, kandi dore n’ubu ngo byanze”.

[Ifoto] Aha ni Rwimiyaga ahatangirwa servisi z’ibyiciro by’ubudehe, mudasobwa zikoreshwa ziri zonyine abaturage barategereje ngo connection ntazo, umunyamakuru wa NONAHA.com yahamaze isaha nta n’umwe wakiriwe hategerejwe ko connection igaruka.

Dukuzumuremyi uvuga ko agenda ibirometero bisaga bibiri ngo agere ku murenge, asobanura ko ubusanzwe yari afite icyiciro, ati “Muri uyu mwaka niho nagiye gusinyisha barambura mbajije ku murenge bambwira ko ibyiciro bya mbere byapfuye, icyifuzo mfite ni uko badukorera ibintu bikava mu nzira tukibona mu bayobozi nabo bakatwibonamo.”

Uyu mugabo nawe avuga ko ikindi kibazo bafite aho atuye ari amazi kuko ngo ubu ay’imvura bayagura amafaranga Magana abiri, naho avuye kure ku mavomero meza ijerekani ikagura amafaranga y’u Rwanda Magana atatu.

Uwitwa Kazungu we avuga ko hakwiye kwitabwa kuri serivisi z’ubuvuzi ndetse n’amazi kuko akiri make naho Hitimana Emmanuel we nk’urubyiruko akaba yumva Leta yahwitura ikigega cya BDF kikegera urubyiruko, agira ati “Badufasha icyigo cya BDF cyikaduteza imbere nk’uko cyibikorera abo mu tundi turere kuko twe ntabwo tukizi tubyumva mu bitangazamakuru”.

Kuri iki kibazo cy’amazi, Mushongore Veronique w’imyaka 81 we avuga ko ubu bashobewe, ati “twari dutunzwe n’ay’abayisilamu none bayafunze”.

Mupenzi George, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko ibibazo byo gutenguhwa n’ikoranabuhanga abizi ko bikunze kubaho, ati “Hari n’ubwo nanjye bajya banyandikira SMS nkagenda nkareba. Icyo nabivugaho ibyishi bishobora guturuka kuri iyo connection iba yavuyeho bitewe n’aho hantu aho ariho, ariko ibyo byose uko ibihe biza niko bigenda bikosorwa”

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mupenzi George

Igikorwa cya 5 mu nkingi y’imiyoborere muri gahunda y’imyaka 7 minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard aherutse kumurikira abanyarwanda, harimo ko hazanozwa umuco wo guha abaturage serivisi zihuse kandi nziza ndetse Serivisi zose (100%) zitangirwa mu Nzego za Leta zikajya zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, bikava kuri 40% muri 2017.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukwakira, ubwo hatangazwaga uko uturere twitwaye mu mihigo yatwo ya 2016-2017, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’imitangire mibi ya Serivisi ikunze kugaragara mu nzego za Leta, agaragaza ko umuyobozi usiragiza abaturage kuri serivisi amugomba atazihanganirwa.