Published Monday , on 27 November 2017, 23:16:00 by Pacifique Nkurunziza

Ubwo Minisitiri w’Intebe yasuraga akarere ka Nyagatare kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2017, bamwe mu bahinzi ba koperative ikorera mu murenge wa Matimba mu kibaya cy’Umuvumba bamugejejeho ikibazo cyo kubura isoko ry’ibyo baba bejeje.

Umusaruro wa soya wabuze isoko

Uru ni urugendo rwa Kabiri agiriye hanze ya Kigali kuva yagirwa Minisitiri w’Intebe rugamije gusura ibikorwa by’iterambere. Akigera mu karere ka Nyagatare, Minisitiri w’intebe Dr Eduard Ngirente yasuye ibikorwa by’ubuhinzi biri muri aka karere, asura koperative KABOKU ikora ubuhinzi bw’ibigori, soya ndetse n’imboga, abanyamuryango b’iyi koperative bamwakirije ikibazo cy’ibuya ry’isoko ry’umusarurura wabo, ni ikibazo bavuga ko kibaca intege mu mihingire yabo ndetse ngo rimwe na rimwe n’ayo bashoye ntibayavanemo.

Uwimana Grace, umuyobozi wa koperative KOBAKU yagize ati: "Ikibazo tugira ntago twishyurwa neza, twabasabaga ngo nituzajya tujya gusarura isoko rizajye riba ryabonetse kuko tuba dukennye dushaka gushyira abana mu mashuri, ibihe biba ari bibi, mbese nk’ubu soya twarayihinze no ku bw’uyu munsi iracyari hano, rero ni isoko twabasabaga guhinga ndumva tugerageza".

Uwimana Grace umuyobozi wa koperative KOBAKU

Undi muhinzi yagize ati: "Nk’ubushize twahinze soya zihera mu rugo ntitwabona isoko, n’aho riziye riza ari amafaranga makeya, twaribonye riri kuri 370Fr kandi tumaze hafi amezi ane atanu tuyibitse mu rugo dusaruye kandi igihingwa cya soya iyo tujya kugihinga igishoro kiba kinini cyane".

Kuri iki kibazo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda bwana Vincent Munyeshyaka mu kiganiro yagiranye na koperative KOBAKU, bemeranyije ko mu gihe bazaba bejeje umusaruro w’ibigori azabazanira ababigura ikibazo cy’isoko kigakemuka.

Minisitiri Munyeshyaka yagize ati: "Ndagira ngo iyi koperative yatwemerera mukazitegura nimweza tukazana uruganda rukazana imashini zo gutonora ibigori, babijyana. Mubyemere imashini zize batonore ibigori byanyu nibarangiza babitware i Kigali mu nganda babiguze wenda muzumvikana nibaza bazabibone".

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Eduard yijeje koperative KOBAKU ko ibibazo byayo bafite igiye cyo kubikemura n’inzego bireba, by’umwihariko ikibazo cy’umusaruro abizeza ko kigomba gukemuka binyuze mu byo minisitiri Vincent Munyeshyaka yari amaze kubabwira.

Minisitiri Ngirente yagize ati: "Ibyo Minisitiri w’Ubucuruzi yababwiye na byo wenda ubwo muri bake hano mushobora kutabona ubushobozi bwo kujya kubisobanurira bagenzi banyu, azigarukira kubabwira uburyo urwo ruganda muzakorana kugira ngo mwumve neza uko bizajya bihungurwa n’uko bizajya bipakirwa mwumve ko nta gihombo kirimo, Nkuko Minister w’Ubutegetzi bw’Igihugu yabibabwiye ntago Minisitiri w’Ubucuruzi cyangwa uw’Ubuhinzi n’Ubworozi yabazanira abamamyi, ni umuyobozi w’igihugu akeneye ko mubaho neza ni cyo kitugenza".

Minisitiri w’Intebe yumva ibibazo by’abahinzi

Ubusanzwe Koperative KOBAKU, ihinga ibigori, imboga, ndeste na water Melon kuri hegitari 900, ikaba irimo abanyamuryango basaga 1083. Kugeza ubu abahinzi beza hagati ya toni esheshatu n’umunani kuri hegitari.