Yanditswe Sunday , Tariki, 16 July 2017. saa 16:49:47 na Christophe Hitayezu

Nyakubahwa Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi n’andi mashyaka 8 yifatanyije na yo mu matora ya Perezida wa Repubulika, yasobanuye ko kumutora ari ukwiteganyiriza kuko ari ugushyigikira iterambere rirambye.

Imbere y’ibihumbi by’abaturage ba Nyamagabe, Paul Kagame yasobanuye ko kumutora ari ugutora uzihutisha ubuzima bwiza, uzaha abana kwiga, utanga umutekano urambye, uzatanga amahirwe yo gukora ku mafaranga, uha abasaza gusaza neza, agaha abasore n’inkumi kubaho neza, bakagira ubuzima bwiza na bo bagakora bagateza imbere igihugu.

Abaturage i Nyamagabe bari bitabiriye ari benshi

Paul Kagame yavuze ko ibyo byose ku bigeraho kandi mu buryo bwihuse byoroshye kuko ariyo mateka ya RPF Inkotanyi ndetse kandi n’ay’umukandida wayo. Kubera iyo mpamvu ku itariki 4 Kanama, abanyarwanda akabasaba kuzatora neza bagatora umukandida wa FPR Inkotanyi.

Ashingiye ku byo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyakwano yavuze ko bitwaga abatebo ariko ubu bikaba byarabaye amateka, Paul Kagame yagize ati “Hari ibyo umuyobozi w’intara yatubwiye, agatebo kayora ivu, kandi uwigize ko ayora ivu, ibyo mwarabisezereye, abanyarwanda bose barabisezereye, ubu ni ukuyora amafaranga, ariko ntabwo amafaranga ayorwa n’agatebo”.

Akomeza agira ati “Batubwiye ko amashanyarazi yiyongereye akava kuri 2% akagera kuri 20%, ibyo ntibihagije, turashaka kubyihutisha akagera no ku bo atarageraho”.

Aho ageze abanza kuzenguruka mu baturage abasuhuza

Mu buhamya bwatanzwe na Mukeshimana Chantal, umwe mu baturage b’akarere ka Nyamagabe wabaye mu bukene atakwizera iterambere, yavuze ko ubu yagezweho n’imiyoborere myiza ubu akaba ari umugore usobanutse kubera gahunda ziteza imbere umuhinzi nawe zamugezeho, ati “Ibyo watwemereye byose warabikoze, waduhaye umuhanda uduha umuriro, buriya iyo wagiye i Roma kwa Papa tuba tukureba”.