Published Sunday , on 16 July 2017, 00:00:36 by Mukanyandwi Marie Louise

Umukandida w’Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR), Dr. Frank Habineza, kuri uyu wa Gatandatu ukaba n’uwa 2 wo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repuburika, yakoreye iki gikorwa mu karere ka Nyamasheke aho yijeje kuzakuraho imisoro imwe indi akayigabanya.

Dr. Frank Habineza wakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamashake ndetse n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo wabereyemo iki gikorwa, yagize ati "Tuzakuraho imisoro y’imyaka 2 ku bikorwa byose urubyiruko rwashaka gukora"

Frank Habineza yakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien

Uyu mukandida yavuze ko azanagabanya umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ukava kuri 18% ukaba 14%.

Frank Habineza kandi yavuze ko mu rwego rwo guca ubushomeri azashyiraho ishyirahamwe rihuza abashaka akazi n’abagatanga, avuga kandi ko azakuraho amagereza yose atazwi, harimo iyo kwa Kabuga n’izindi zose zimeze nka yo.

Frank Habineza i Nyamasheke

Nsengiyumva Venuste, umuturage wo mu kagali ka Cyibogora, yatubwiye ko baje kumva imigabo n’imigambi y’abari kwiyamamaza bityo bakazatora uzabagirira akamaro.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru, Dr. Frank Habineza azafata akaruhuko aho azakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza ku wa mbere tariki 17 Nyakanga 2017 i Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare.

Abaturage bitabiriye