Yanditswe Wednesday , Tariki, 17 May 2017. saa 16:27:35 na Christophe Hitayezu

Ubushakashatsi bwakozwe mu Karere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyagisozi, akagali ka Nkakwa buragaragaza ko umubare w’abagore baboneje urubyaro, bava ku kigero cya 25% cyariho muri 2011 na 2012, bagera kuri 60% mu mwaka wa 2014 ushyira uwa 2015, ubu bakaba bageze kuri 70% birenga ku bitabiriye kuruboneza.

Ibi bigerwaho ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima bifashishwa muri icyo gikorwa bakaba ari abatsinze ikizami suzumamikorere, cyakoreshejwe n’abakozi bo mu bigo nderabuzima byo muri ako Karere ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo bibanda ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.

Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe ubuzima muri Nyaruguru, Karemera Athanase, avuga ko mbere y’uko abajyanama b’ubuzima bahabwa izo nshingano, abagore baboneje urubyaro bari ibihumbi 28 nyuma barazamuka bagera ku bihumbi 35 hafi 36000. Avuga ko abagore bose bari mu Karere ka Nyaruguru ari 59.893, ababoneje urubyaro bakaba baragiye biyongera ku kigero cya 60%.

Umuyobozi w’akagali ka Nkakwa, Mukashema Claudine aragira ati "Abagore baboneje urubyaro muri aka kagali ku kigero cya 70%, bakoresha uburyo butandukanye, ubw’igihe kigufi n’igihe kirekire dore ko abagore benshi bakoresha inshinge kuko babona ari uburyo buborohera", Claudine arashishikariza n’abataraboneza ko babishyiramo imbaraga kuko iyo ubyaye abana bake bigufasha kubarera neza unakomeye, ufite imbaraga zo kubakorera.

Madamu Mukashema agaragaza ko kuboneza urubyaro bigenda byumvikana kurusha mu minsi yashize

Musanabera Caritas , ni umwe mu bagore bo mu Murenge wa Nyagisozi yaboneje urubyaro, yavuze ko uyu mwaka batangiye ari uwa gatatu abajyanama babafasha muri gahunda zo kuboneza urubyaro kandi babona bigenda neza, gusa ngo zimwe mu mpamvu hari abataboneza, ngo hari abo ubu buryo bunanira kubukoresha bagahura n’imbogamizi.

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga mu muryango MCSP (Maternal Child Survival Program), Musoni Pascal, aragaragaza ko bishimira ko ubukangurambaga bakora n’uburyo bafasha abagore kwiteza imbere bigenda Bizana impinduka ku kuzamura iterambere ry’umugore no kubafasha kumenya indyo zuzuye zikenewe kugirango abana babyaye nabo barindwe bwaki.

Bwana Musoni avuga ko ibi ari ibyo kwishimira

Bwana Musoni aragira ati "dutangira uyu mushinga 2014 ubwitabire n’imyumvire byari kuri 50% haba kuboneza n’izindi serivisi z’ubuzima, ariko ubu ikigereranyo cya 80 birenga ku ijana barikumenya ingamba zo kwizamura, mituweli, kuboneza urubyaro ndetse no kurinda abana bwaki bamenya imirire iboneye.

Ni inkuru ya Uwihirwe Marie Jeanne