Yanditswe Thursday , Tariki, 2 March 2017. saa 18:29:13 na Christophe Hitayezu

Kuva kuwa Gatanu tariki 3 Werurwe 2017, igiciro cya Lisansi cyazamutseho amafaranga 52 ugereranyije n’ayo yaguraga kuva muri Mutarama 2017.

Tariki 4 Mutarama, nibwo hatangajwe ko litilo ya lisansi itagomba kurenga 970 Frw, iya mazutu ntirenze 932 Frw, kuri uyu wa Kane tariki 2 Werurwe 2017, urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera kuwa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2017, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli kiza guhinduka aho lisansi i Kigali itagomba kurenga amafaranga 1022 y’u Rwanda kuri litiro.

Iri tangazo kandi rivuga ko mazutu yo ari amafaranga 958 Frw.