Yanditswe Tuesday , Tariki, 30 May 2017. saa 22:19:40 na Pacifique Nkurunziza

Mu gihe hari hashize amezi agera kuri abiri ikiyaga cya Ruhondo gifunzwe, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, RAB, cyongeye kugifungura ku mugaragaro kugira ngo cyongere gikorerwemo imirimo y’uburobyi.

Bimwe mu bibazo byari byaratumye RAB ifata icyemezo cyo gufunga iki kiyaga, harimo kuba amafi yari asigaye arobwa ari mato bityo ngo bikaba zari imbogamizi zo kubona umusaruro wifuzwa muri icyo kiyaga. Ikindi kandi ngo hari ba rushimusi bibaga amafi ndetse bakanayaroba mu buryo butuma ashobora gucika bitwaje ko ari ikibazo k’inzara.

Gufunga ikiyaga byahaye agahenge amafi arongera arororoka

Abaturage bibumbiye mu makoperative atandukanye asanzwe akorera imirimo y’uburobyi mu kiyaga cya Ruhondo bavuga ko ingamba ya mbere bihaye, ari uguhangana na ba rushimusi bangiza uburobyi bw’amafi.

Bamwe bati ”Abo bantu bitwa ba rushimusi twabahaye uburyo bwo kuborohereza kwinjira mu makoperative kugira ngo ibyo bigabanye guca ubwo bushimusi, kugeza kuri uyu munsi uwumva wese acyeneye kwinjira muri koperative yaza kuko amarembo ahora akinguye, duhora tubasaba ko bose rero baza kugira ngo umwuga w’ubushimusi ucike “.

Umusaruro na wo wariyongeye
Abandi na bo bakomeza bavuga ko bagiye gukirigita ifaranga ubwo bongeye gufungurirwa ikiyaga cya Ruhondo.

Ati ”Ubu ngubu ifaranga rigiye gukirigita umufuka, kubera kuko iyo twacuruje amafi nariya matoya tuyita amatoya usanga turyoshye “.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gashagi buvuga ko hari gahunda iri gutekerezwa yo guca akajagari mu gukoresha ikiyaga cya Ruhondo.

Bwana Mushimire Jean Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashagi avuga ko hari gutekerezwa gahunda yo gufasha abakoraga ibikorwa by’ubushimusi, bakagira ibindi bakora bahereye ku bushobozi buke bazaba bahawe.

Yagize ati ”Ingamba ubundi twafashe, ingamba za mbere nuko ubundi abaturage baba bumva bajya kurobamo bavuga ngo ni ukubera inzara ariko si bose iyo habonetse babiri cyangwa batatu, turavuga tuti nibura ufite ikibazo cy’inzara yatwegera hari amafaranga twari dufite ya social protection”.

Gregoire Dusabemungu umushakashatsi mu bigendanye n’ubworozi bw’amafi muri RAB, avuga ko gufunga ikiyaga atari ubundi bugome buba bukorewe abaturage ahubwo ni ukugira ngo amafi abanze yororoke neza.

Yagize ati ”Mu gufunga ikiyaga ku baturage baturiye imirenge ya Gashaki ndetse na Remera bafitemo inyungu nyinshi kuko muri icyo gihe amafi aboneraho kororoka ntaguhungabana, atera amagi mu buryo bworoshye kandi noneho n’utwana duto tuba twavutse dushobora gukura ntawe utubuza umutekano”.

Ikiyaga cya Ruhondo cyari kimaze amezi agera kuri abiri gifunzwe, ubwo cyafungurwaga ku mugaragaro hakaba harobwe ibiro birenge 1200 by’amafi.