Published Thursday , on 20 July 2017, 21:27:39 by Mukanyandwi Marie Louise

Mu duce dutandukanye tw’igihugu aho Dr. Frank Habineza amaze kwiyamamariza, akomeje kwizeza abanyarwanda kuzakuraho gusorera ubutaka ndetse na gahunda yo guhuza ubutaka dore ko ayitunga agatoki mu kuba mu biteza inzara mu duce tumwe tw’igihugu.

Dr. Frank Habineza yanabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga ubwo yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Karongi na Muhanga ndetse yemeza ko bitarenze muri nzeri uyu mwaka azaba yamaze kuvanaho umusoro ku butaka.

I Muhanga bishimiye uyu mukandida

Dr. Frank Habineza kandi avuga ko azavana umusoro ku nyungu ukava kuri 18% ukaba 14%, ndetse n’urubyiruko rutangiye ibikorwa by’ubucuruzi rugasonerwa imyaka ibiri rudasora.

Uretse umusore, Dr. Frank Habineza avuga ko azanakuraho gahunda yo guhuza ubutaka, abanyarwanda bagakoresha ubutaka bwabo uko bashaka, bakabuhingamo ibihingwa bashaka ndetse n’ushatse kuvanga imyaka akabikora kuko iyo kimwe kirwaye kikarumba ikindi cyera neza bityo umuturage ntiyicwe n’inzara.

Umukandida Dr. Frank Habineza avuga ko azazana udushya mu gucunga umutekano aho azafasha abawushinzwe azana indege zitagira abapiroti (Drones) zizajya ziwucunga neza cyane cyane ku mbibi z’igihugu.

Si ibi gusa kandi kuko uyu mukandida avuga ko azageza ku baturage amazi meza kurusha uko bihagaze ubu. Ikindi yavuze ni ukumva abaturage, akabatega amatwi kandi akabakemurira ibibazo.

Avuga ko azumva kandi agasubiza ibibazo by’abaturage

Kuri uyu wa 20 Nyakanga, Dr. Frank Habineza azakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Gisagara na Ruhango.