Yanditswe Sunday , Tariki, 3 July 2016. saa 12:31:00 na Christophe Hitayezu

Kuba ingo z’ubu ahenshi zirangwa n’amakimbirane ya hato na hato no gusenyuka zitarambye, ku bwa Pasiteri Siborurema Azaria ubarizwa mu itorero rya ADEPR, asanga intandaro ari uko urukundo rusigaye ahanini ruri mu magambo nyamara ku mutima rwaragabanutse.

Ibi yabivuze ubwo yasezeranyaga abageni kuri uyu wa Gatandatu taliki 06 Nyakanga 2016 ku mudugudu wa Taba muri paruwasi ya Muhura mu Karere ka Gatsibo ubwo yabwiraga aba bageni icyo bakwirinda kugirango urugo rwabo rusugire rusagambe.

Yagize ati ’’Aka kanya ntabwo tuje kubigisha gukunda ahubwo turabibategeka nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga, kandi gukunda umuntu by’ukuri si amagambo gusa nk’uko bamwe babigenza ugasanga urukundo rurangiriye mu magambo, ku mbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Facebook n’izindi ahanini ari nayo ntandaro yo gusenyuka kwa hato na hato kw’ingo z’ubu, niba mushaka ko urugo rwanyu rusugira rugasagamba murwubakire ku rukundo mvamutima aho kuba mu magambo gusa.”

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa NONAHA.com, Pasiteri Siborurema Azaria yashimangiye aya magambo agira ati ”Nkurikije ibibazo tugenda twakira biri mu ngo ukagenda ureba n’ingo zubatse natwe dutuye mu gihugu, usanga abantu basezerana ariko bidateye kabiri bagatangira kwaka za gatanya, abadashoboye gusaba gatanya ukabona babanye nabi, watekereza amagambo bagiye babwirana aryohereye, mu butumwa bugufi, za WhatsApp, ..., usanga mu by’ukuri urwo rukundo bavuga nta narwo kuko ya mitoma wamuteraga, rwa rukundo wamusezeranyaga usanga rutari urw’ukuri ahubwo rwaragarukiraga mu magambo ntirugere ku mutima kuko urukundo rugera ku mutima rushinga imizi rukaramba.”

Yisunze ibyanditswe byera, Pasiteri Azaria anemeza ko urukundo nyakuri mu bantu ari itegeko ry’Imana, yagize ati ”No mu mategeko y’Imana urukundo ni rimwe mu mategeko yayo, ahubwo wakwibaza ikiranga urukundo nyakuri ruva ku ndiba y’umutima, usomye mu Bakorinto ba mbere, igice cya 13 guhera ku murongo wa mbere uhasanga urukundo ruhebuje byose, ukomeje ku murongo wa kane kugeza kuri karindwi, ari naho nashakaga kugera uhasanga ibiranga urukundo nyakuri, rwasakaye ku mutima, ibyo harimo kwihangana, kugiraneza, kutagira ishyari, kutirarira, kudakora ibiteye isoni, n’ibindi byiza, aha rero iyo ukunda umuntu by’ukuri uba witeguye kumubabarira iyo hari amakosa amugwiririye kandi ukamwihanganira mu gihe ateshutse, iyo izi ndangagaciro zagabanutse cyangwa zikabura, urukundo rugabanuka ku mutima rukiyongera mu magambo gusa.’’

Siborurema Azaria, yatanze inama y’icyakorwa ngo ingo zijye zubakwa zidahubukiwe, aha yavuze ko cyane cyane urubyiruko rukwiye kwitonda no gushishoza mbere yo guhitamo uwo bazashingana urugo kandi bagatandukanya agahararo n’urukundo ruganisha kubaka urugo mu buryo burambye.

 Iritararenga Igorora Dieudonne