Yanditswe Saturday , Tariki, 29 July 2017. saa 15:10:21 na Christophe Hitayezu

Ubwo yari mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga mu gikorwa cyo kwiyamamaza, Paul Kagame avuze ko abatangiye gutekereza ibya nyuma ya 2024 baba baretse bikazagarukwaho nyuma y’amatora azaba tariki 4 Kagama 2017.

Ibi Paul Kagame abivuze nyuma ya Perezida wa Sena, Bernard Makuza, wari umaze guhabwa umwanya akavuga byinshi mu bigwi bya Paul Kagame ndetse akanavuga ko hanatekerezwa na nyuma y’iyi myaka 7 iri kwiyamamarizwa.

Perezida wa Sena Makuza yagize ati "Ntitureba gusa iyi myaka 7 iri imbere, ahubwo turareba n’imbere muri ya myaka itanu itanu twashyize mu Itegeko Nshinga".

Ubwo yari atangiye kugeza ijambo ku mbaga y’abaturage ba Nyamasheke bitabiriye iki gikorwa, Paul Kagame agize ati "Makuza agize uburenganzi bwo kudutwara nyuma ya 2024, ariko tubanze turebe itari 4 Kanama nyuma tuzaba tureba ibyo yavugaga".

Ku bijyanye na manda za Perezida wa Repubulika, Itageko Nshinga uko ryavuguruwe kugeza ubu rivuga ko uzatorwa muri iyi manda igiye kuza azayobora imyaka 7, nyuma umukuru w’igihugu akajya atorerwa manda y’imyaka itanu, umuntu ashobora kwiyamamariza kabiri, bivuze ko na nyuma y’imyaka 7, Paul Kagame ahabwa n’Itegeko Nshinga uburenganzira bwo kwiyamamariza indi myaka itanu inshuro ebyiri kugeza mu mwaka wa 2034.

Aho Paul Kagame ageze yakiranywe ibyishimo bigaragazwa n’amashya n’impundu byinshi

Mu byo agejeje ku baturage ba Nyamasheke kandi, harimo n’uko ibikorwa by’iterambere biziyongera, avuze kandi ko Nyamasheke hari amahirwe menshi y’ubukerarugendo, ariko akoreshwa akaba akiri make, ati " turashaka kubizamura".

Perezida wa Sena Bernard Makuza ubusanzwe utagira umutwe wa Politiki abarizwamo ari mu biyemeje gushyigikira umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi muri aya matora ateganyijwe tariki 3 Kanama ku banyarwanda bari mu mahanga na tariki 4 Kanama 2017 ku banyarwanda bari mu Rwanda.