Yanditswe Wednesday , Tariki, 26 July 2017. saa 15:39:18 na Christophe Hitayezu

Ku wa Kabiri tariki 25 Nyakanga nibwo byari biteganyijwe ko umukandi wa FPR Inkotanyi yiyamamariza mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu, ariko mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo z’uwo munsi benshi bamaze kwitegura nibwo hatangajwe ko igikorwa cyitakibaye cyimuriwe ku munsi ukurikiyeho.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga ubwo yasubukuraga iki gikorwa, mu mbwirwaruhame ya mbere i Musanze aho yabanje, avuze ko impamvu ataje ku munsi wari utegayijwe ariko ijwi rye ritari rimeze neza ariko akaba yanze gusiba kabiri.

Uyu mukandida n’ubundi wavugaga ijwi ritaramera neza byumvikana nko gusarara, yagize ati "Ejo hashize nagombaga kuza ngo tuganire namwe, sinabishobora, ijwi ryange ryari ryabuze, ariko narihase, narihase ndavuga ngo ntabwo nagira iminsi ibiri ntaraza kuvugana n’inshuti zanjye".

I Musanze bitabiriye ari benshi kwereka Paul Kagame ko bamushyigikiye

Impamvu y’ihinduka ry’iyi gahunda yari yatangajwe n’abashinzwe gahunda yo kwamamaza muri FPR Inkotanyi yari iy’uko uriya munsi wahuriranye n’izindi gahunda zihutirwa kandi zitunguranye.

Mu byo yavugiye muri aka karere kandi harimo no kwibutsa ko itariki ya 4 Kanama ari umugenzo, ashishikariza abanyamusanze kuzazinduka saa tanu zikajya kugera umurimo bawusoje ubundi indi myaka irindwi bagafatanya gukomeza kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.

Kanda hano uerebe uko iki gikorwa cyagenze i Musanze umunota ku munota


Abanyamusanze basezeranyije Paul Kagame ko ku munsi w’amatora inkoko ariyo ngoma

Nyuma yo kwiyamamaza mu karere ka Musanze, Paul Kagame yerekeje mu Karere ka Nyabihu ari busoreze uyu munsi mu karere ka Rubavu.