Yanditswe Tuesday , Tariki, 1 August 2017. saa 21:49:00 na Christophe Hitayezu

Ubwo yiyamamarizaga mu turere twa Burera na Gakenke tariki 31 Nyakanga ndetse no kuri uyu wa Kabiri tariki ya mbere Kanama ubwo yari mu karere ka Gicumbi, umukandida wa FPR Inkotanyi yagarutse ku budasa bw’u Rwanda bunayobera amahanga kuko amenyereye ko ahari amatora muri Afurika harangwa n’imvururu.

I Burera Paul Kagame yavuze ko ubudasa u Rwanda rufite bwazanywe na FPR, I Tare muri Gicumbi, uyu mukandida yagize ati “Ubu abanyarwanda dufite ubudasa, abandi bibaza ko mu gihe cy’amatora abantu batwika, basenya, barwana, ubu tukaba turi aho tubikora mu ituze, mu byishimo no mu mbyino”.

Uretse ibi kandi uyu mukandida anavuga ko ubufatanye FPR yazanye dore ko ngo yahereye cyera ifatanya n’andi mashyaka mu kubaka igihugu nabyo ari ubudasa kuko aheshi bataba babyumva, baba bumva ko ishyaka riri ku butegetsi ritakwemera gufatanya n’andi ahubwo akwiye kuba ahanganye, kuba u Rwanda rwarabishoboye nabyo bukaba ari ubudasa bwarwo.

Mu turere 29 Paul Kagame amaze kwiyamarizamo yijeje abaturage ko ibikorwa remezo bigomba kwiyongera, amashuri akaba menshi abana b’u Rwanda bakiga, amashanyarazi akagera kuri bose, amazi akegera abaturage ndetse n’imihanda igatunganywa.

Ikindi akunze kugarukaho ni uko abanyarwanda bakwiye gufatanya kugirango bihute kandi buri wese agatanga uruhare rwe kugirango hagerwe kuri byinshi.

Abaturage ibihumbi bitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame, akenshi bitegura nk’abitegura ibirori kurusha kwitegura kumva imigabo n’imigambi by’umukandida, ahubwo bakavuga ubutitsa ibyo yabagejejeho mu myaka amaze ayobora u Rwanda birimo ibikorwa remezo ariko bagera kuri Girinka bakabyita igihango ko yabahaye amata, bityo ko batamwima amajwi.

Paul Kagame arasoreza ibikorwa byo kwiyamamaza byose mu karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kanama, ari nawo munsi wa nyuma wo kwiyamamaza ku bakandida bose kuko tariki 3 nta bikorwa byo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza byemewe, uyu munsi kandi niwo w’amatora ku banyarwanda bari mu mahanga naho tariki 4 Kanama abari mu Rwanda bakazaba ariho bitorera Perezida uzabayobora imyaka 7 iri imbere.