Published Wednesday , on 2 August 2017, 22:54:28 by Christophe Hitayezu

Ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yavugiye i Bumbogo mu Karere ka Gasabo ko abavuga nabi u Rwanda ntacyo bageraho kuko amagambo mabi atica ahubwo yirengagizwa.

Imbere y’abamushyigikiye basaga ibihumbi 300, Paul Kagame yagize ati "Biriya ubona byose bivugwa by’amagambo mabi ntabwo byica, ubyumvira muri kumwe bigahita bikanyura mu kundi bikagenda wowe ukikomereza".

[Foto] I Bumbogo abantu bari benshi cyane baje kwereka Paul Kagame ko bamushyigikiye

Uyu mukandida kandi yijeje abaturage ko yiyemeje kubarinda no kubakorera bityo ko nta kibi cyabageraho ahari, yagize ati "Umuyobozi niwe uterwa imijugujugu y’abo ayobora, jye rero rwose nemeye guterwa imjugujugu kuva cyera, ntayo izabageraho yose izajya igarukira kuri jyewe, igihe tukiri kumwe ntayo izabageraho".

Yanakomoje ku itariki 4 Kanama y’amatora ibura amasaha make ngo igere, asaba abanyagasabo kimwe n’uko yabigenje mu tundi turere 29 yabanjemo ko bazazinduka bagatora ku kirango cy’umukandida wa FPR Inkotanyi ariwe Paul Kagame, avuga ko gutora kuri iki kirango bivuze byinshi biganisha ku iterambere.

Yagize ati "Itariki 4 Kanama ni ugutora ku gipfunsi, icyo gipfunsi cyivuze ubumwe bw’igihugu cyacu, ubudasa bwacu amajyambere yacu, bivuze abanyarwanda bafite ituze bakagirirana ituze, bivuze abikorera bagakora bagateza imbere igihugu cyabo, bivuze imiyoborere myiza aho umuyobozi abazwa ibyo akora mu nshingano ze, bivuze umunyarwanda kuvuga akumvikana icyo ashaka icyo aricyo cyose uwo ariwe wese, bivuze kugendera hamwe tukihuta tukagera aho twifuza, bivuze urubyiruko rwacu kururera neza rukihangira imirimo rukayikora rukiteza imbere rugateza imbere n’igihugu cyacu, bivuze umutegarugori kudasigara inyuma agatera imbere agafatanya n’umugabo tukagera kure, bivuze u Rwanda gufatanya n’abaturanyi n’abandi hirya no hino ugatera imbere mu bufatanye, bivuze umutekano urambye kuri buri wese".

Akomeza ababwira ko nibatora ku gipfunsi bazaba batoye ibyo byose maze igihugu kigatera imbere abanyarwanda bakarinda ibyagezweho bubaka bakima amatwi ibishaka kubatesha umwanya

Ku bakandida bose uko ari batatu ari bo Frank Habineza, Philippe Mpayimana ndetse na Paul Kagame kwiyamamaza no kubamamaza birangiranye n’uyu wa Gatatu tariki 2 Kanama 2017 kuko kuri uyu wa Kane tariki 3 Kanama hateganijwe amatora ku banyarwanda baba mu mahanga naho kuwa Gatanu tariki 4 Kanama amatora ya Perezida wa Repubulika akabera imbere mu Rwanda.