Yanditswe Friday , Tariki, 14 July 2017. saa 15:25:56 na Christophe Hitayezu

Imbere y’imbaga y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, PL, PSD n’andi mashyaka yahisemo gushyigikira Paul Kagame, Umukandida wa FPR Inkotanyi, yashimangiye ko ibizava mu matora bizwi ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiriye mu karere ka Ruhango.

Ibi Paul Kagame yabivuze ahereye ku banyarwanda batora basaga miliyoni 4 basabye ko itegeko nshinga rivugururwa ndetse bakanabyemeza muri referendum, avuga ko ibizava mu matora byamenyekanye mu Ukuboza 2016 (Ubwo yemereraga abanyarwanda ko ubusabe bwabo bufite ishingiro), yagize ati "Ibizava mu matora birazwi, uvuze ko bitazwi waba ubeshye, byamenyekanye mu kwezi kwa 12 mu 2016".

Avuga kandi ko abirirwa bavuga, ntacyo bazahindura ku mahitamo y’abanyarwanda dore ko bo batanatora. Yagize ati "Iyo uri mu nzira nziza, ukuvuga uramureka".

Yashimiye kandi amashyaka agera ku munani yifatanyije na FPR Inkotanyi mu murongo mwiza wo kubaka igihugu. Avuga kandi ko iyi minsi komisiyo y’amatora yageneye abakandida, ari iyo kwishimira ibyagezweho.

Nyuma y’akarere ka Ruhango, Paul Kagame akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Nyanza, aho azakomereza mu turere twa Nyaruguru na Gisagara kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017.