Yanditswe Wednesday , Tariki, 19 July 2017. saa 13:44:29 na Christophe Hitayezu

Ubwo yakomerezaga igikorwa cyo kwiyamamaza I Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga, Paul Kagame yijeje gukomeza ibikorwa by’iterambere biteza imbere ubucuruzi dore ko ari agace kibanzemo ahanini ibikorwa by’ubucuruzi.

I Nyabugogo naho yakirirwe ] n’abantu benshi cyane
Paul Kagame yavuze ko hari gahunda yo guhindura isura y’aka gace kakarushaho gutera imbere, yagize ati “Ndashaka ko dukomeza guteza imbere hano, hagahindura isura hakaba hashya”.

Paul Kagame i Nyabugogo yatanze icyizere cyo guhindura isura ya Nyabugogo

Yavuze kandi ko no ku musozi wa Jali witegeye Nyabugogo hazashyirwa ibikorwa, hakarushaho kubyazwa umusaruro, yagizeati “No hakurya hariya hazajyera imirimo, tuhashyire amaterasi tuhubake amazu meza abaturage bashobora guturamo. Ibyo byose ni ibikorwa bizahajya ariko bigatanga n’imirimo, ibyo biri muri gahunda”.

Umusozi wa Jali yijeje ko azarushaho kuwubyaza umusaruro

Uretse amagambo yo kwizeza abaturage ibyo azabakorera, Paul Kagame yasabye abanyarwanda kuzatora neza tariki 4 batora umukandida wa FPR Inkotanyi.

Nyuma ya Nyabugogo, Paul Kagame akomereje iki gikorwa mu Karere ka Bugesera aho ari busoreze mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Amatora ya Perezida wa Repubulika azaba tariki 3 Kanama ku banyarwanda baba mu mahanga na tariki 4 Kanama 2017 ku banyarwanda bari mu Rwanda, ubu ibikorwa byo kwiyamamaza bikaba birimbanyije ku bakandida bose uko ari batatu, Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Dr. Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda ndetse n’umukandida wigenga Philippe Mpayimana.