Published Wednesday , on 26 July 2017, 12:00:44 by Christophe Hitayezu

Nyuma y’iminsi ibiri y’ikiruhuko, kuri uyu wa Gatatu umukandida wa FPR Inkotanyi yakomereje igikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Musanze.

Paul Kagame asoje ashimira abanyamusanze kandi abibutsa ko ibyo FPR ikora igira ubufatanye ndetse avuga no ku mashyaka 8 basanzwe bafatanya mu kubaka igihugu.

Paul Kagame: Buriya tariki 4 Kanama ni umugenzo, iyi tariki iratinze, mu gitondo kare twazindutse bizajye kugera mu ma saa tanu twabirangije. Hanyuma imyaka 7 izakurikira twubake amajyambere, twubake andi mashuri, duhe abanyarwanda bose amashanyarazi abagereho, bambwiye ko abatuye hejuru muri iriya misozi amashanyarazi atarabageraho, azabageraho vuba aha cyane, hanyuma aya mashanyarazi usibye kutumurikira mu rugo adufashe kubaka inganda n’ibindi byose dushaka kugeraho.

Paul Kagame: Duhereye kuri izo mbaraga n’ubushake dukomeze kwiyubaka, mu nzira yo kubana neza, dukomeze umutekano, dukomeze amajyambere, nicyo twifuza kandi turi kumwe.

Paul Kagame: Nk’ikimenyetso cy’ubumwe, uko muri hano nta kibazo cyatunanira kugikemura, n’uwashaka kutunaniza ntaho yabona ahera.

Paul Kagame: Banyamusanze mwakoze cyane mwaje muri benshi, benshi bishimishije, ariko nta n’ubwo ari igitangaza, abanyamusanze dusanzwe dufitanye igihango. Ejo hashize nagombaga kuza ngo tuganire namwe, sinabishobora, ijwi ryange ryari ryanze, ariko narihase ndavuga nti sinasiba iminsi ibiri.

Habumuremyi avuze muri make ibyiza Kagame yagejeje ku banyamusanze, anagira ati "Nyakubahwa izi ngabo zose ni izawe kandi tukuri inyuma".

Habumuremyi: Nyakubahwa Chairman, nagize amahirwe yo kubaherekeza henshi ariko ubu nageze iwacu mu "Majaruguru", abantu b’ino turakunda, dukunda FPR Inkotanyi, mvuze ko aha muri Musanze ari FPR Inkotanyi nsa nsa nsa sinaba mbeshye, nyakubahwa Chairman turagukunda, turagukunda cyane, waduhaye byose.

12:16 - Paul Kagame atangiye kugeza ijambo ku baje kumwereka ko bamushyigikiye. Mbere yo kubasuhuza abanje guha umwanya Habumuremyi Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w’Intebe ukomoka muri aka karere ka Musanze ngo agire icyo avuga.

12:07 - Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri aka gace ari kuvuga bimwe mu bigwi bya Paul Kagame ahanini yibanda ku byo yagejeje kuri aka karere.

11:52 - Nyuma yo gusuhuza abaturage no kuririmba indirimbo ya FPR Inkotanyi, hakurikiyeho ubuhamya bwa Nshyimyumukiza Theobald w’imyaka 29, umwe mu rubyiruko rw’aka karere urimo kuvuga aho ubuyobozi burangajwe imbere na Paul Kagame bwatumye yikura n’aho ageze.

11:40 - Paul Kagame ageze i Busogo mu Karere ka Musanze aho yakiranywe ibyishimo n’abanyamusanze benshi bitabiriye iki gikorwa.

10:53 -Kuri stade ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Busogo, abantu ibihumbi bamazekwitegura kwakira Paul Kagame ngo bamwereke ko bamushyigikiye.