Published Wednesday , on 30 August 2017, 18:22:47 by Christophe Hitayezu

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje ko amazina y’abagize Guverinoma nshya arara amenyekanye kandi ko umubare w’abagore utari munsi ya 30% nk’uko bigenwa n’itegeko ndetse ko uyu mubare ushobora no kurenga.

Ibi Perezida wa Repubulika abivugiye mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017 ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’intebe mushya Ngirente Edouard nawe yashyizeho kuri uyu munsi.

Minisitiri w’intebe mushya Ngirente Edouard

Perezida Kagame kandi yanashimiye uwari Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi kuko ngo akazi yakoze ari kenshi kandi keza.

Paul Kagame abwiye Minisitiri Ngirente ko akazi ajemo katoroshye ariko ko gakorwa n’abantu kandi ko ari ugukorera hamwe ndetse anamushimira kuba yemeye gukorera igihugu akanayobora Guverinoma.

Perezida Kagame avuze kandi ko muri Guverinoma nshya hari abagarukamo ndetse n’abashya, avuga ko yatekereje no ku bagore kandi umubare wabo ushobora kurenga 30%