Yanditswe Monday , Tariki, 13 February 2017. saa 14:06:36 na Christophe Hitayezu

Mu ruzinduko rwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba kuri uyu wa mbere tariki 13 Gashyantare 2017, yasabye abaturage kujya bishyuza abayobozi ibiba byarijejwe abaturage bigatinda kubagezwaho.
 
Ibi yabivuze ubwo yari amaze kwizeza aba baturage amashanyarazi, ko bagiye gusezerera umwijima n’udutadowa avuga ko tudacana kugeza kure ahubwo tukabatera indwara tukanabatwika gusa.
 
Mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abaturage bari bitabiriye uruzinduko rwe, Perezida Kagame washyize imbere iterambere rya buri wese mu byo yavuze byose, yavuze ko hari ibyo igihugu kiba cyabonye ariko kugera ku biturage bikaba ikibazo, yagize ati "Mufite uburenganzira bwo kutwotsa igitutu muti ya mashanyarazi mwatweereye arihe, mujye mutubaza, byatuma n’abo dukorana babyihutisha hari igihe bibagirwa, mubifate nk’uburenganzira bwanyu. Mufite uburenganzira bwo kwishyuza umuyobozi ibyamugejejweho byanyu bibagomba kuko biba bihari, mujye mubibabaze, nibatagira icyo babikoraho mushake indi nzira natwe yatugeraho tubibabaze natwe".
 
Akomeza agira ati "Hari ubwo hari ibyo igihugu cyiba cyabonye hasigaye kugera ku baturage, rimwe na rimwe bigaca mu nzira zitari zo. Nta muntu wo kwigwizaho iby’abandi ngo byose abigire ibye".
 
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi badakwiye kwikubira, kuko nabo bafite ibyabo bibagenerwa nk’abayobozi, n’ubwo atari benshi babikora ariko ngo iyi ngeso igomba gucika.
 
Christophe Hitayezu