Published Thursday , on 22 June 2017, 20:47:04 by Christophe Hitayezu

Ubwo yari amaze gushyikiriza Kandidatire ye Komisiyo y’Igihugu y’amatora kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2017 nk’umukandida w’umuryango RPF Inkotanyi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ihangana mu matora rishingiye ku baturage nk’uko byagaragaye nabyo ari ubudasa bw’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame ashyikiriza Perezida wa Komisiyo y’Amatora ibyangombwa bisabwa umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika
Abanyarwanda hafi miliyoni 4 bandikiye inteko Ishinga amategeko basaba ko ingingo y’Itegeko Nshinga yashyiraga imbogamizi ku kuba Perezida Kagame yakongera kwiyamamaza yahinduka, byigwaho n’inteko hemezwa kandi hategurwa amatora ya Kamarampaka (Referendum) yaje gutorwa ku kigero cya 98.3% iyo ngingo igahindurwa.

Iyi nzira yose ndetse n’ibigikomeje bijyanye n’amatora ya Perezida wa Repubulika, Perezida Paul Kagame avuga ko ari uburyo bw’ihangana ry’abakandida (Competition).

Ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru wa NONAHA.com niba abona hari ihangana riri muri aya matora kandi umubare munini w’abanyarwanda waragaragaje ko ariwe muyobozi bifuza cyangwa ari ukubahiriza gusa ibiri mu Itegeko Nshinga ko Perezida wa Repubulika ajyaho binyuze mu matora, Perezida Kagame yagize ati "Competition yarabaye kandi irakomeje, bariya bantu bajya gukora biriya ni competition, bajya gutuma referendum iba ni competition, bajya gutora muri referendum nabyo ni competition kuko baba batora bahitamo".

Nyuma yo gutanga kandidatire, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru
Ashingiye ku byo yari yabajijwe n’umunyamakuru wa AFP na RFI ko abashyigikiye Diane Shima Rwigana nawe watanze kandidatire baba batotezwa, Perezida kagame yavuze ko ibyo atari ukuri ko nabyo ari uburyo bwa Competition.

Perezida Kagame yagaragaje kandi ko hazaba uguhitamo, agira ati "Buriya umubare uzavamo, niba hari umuntu watekerezaga ko bikwiye kuba ukundi ntabwo azajya muri uriya mubari bitirira icyavuye muri referendum, bizajya mu matora havemo amajwi wenda 70% mu batoya, ubwo ni ukuvuga ngo 30% ntabwo bemeranyaga n’abo 70%, uko biri kose harimo competition, ariko wenda ni competition idasanzwe cyangwa utari umenyereye, nibwo bwa budasa nyine, ni ubudasa bw’u Rwanda".

Perezida Paul Kagame kandi yanavuze ko nta munyarwanda ukwiriye gutekereza ko mu kwiyamamaza hari aho ashobora kutagera kuko kwiyamamaza byagenewe iminsi 21 gusa kandi u Rwanda rufite uturere 30, yagize ati "Igihe ntago nibwira ko ari gito, icyo nabasezeranya ni uko bose tuzabageraho, wenda ntituzagera muri buri rugo ariko buri karere ahenshi tuzahagera".

Gutanga kandidatire byari byagenewe iminsi 7 kuva tariki 17 kugeza tariki 23 Kamena, muri iyi minsi, abamaze gushyikiriza kandidatire zabo komisiyo y’amatora ni Perezida wa Repubuliki Paul Kagame nk’umukandida wa RPF Inkotanyi, Dr. Frank Habineza nk’Umukandida w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda n’abandi batatu bigenga barimo Diane Shima Rwigara, Mwenedata Gilbert na Mpayimana Phillipe, kuri bo hakiyongeraho Barafinda Sekikubo Fred nawe ubwe adasobanure neza niba ari umukandida wigenga cyangwa ahagarariye ishyaka dore ko iryo avuga nta n’ibyangombwa rifite nk’ishyaka rikorera mu Rwanda.

Perezida wa Repubulika yageze kuri Komisiyo y’amatora mu masaha ya saa sita n’igice z’amanywa
Biteganyijwe ko tariki 27 Kamena aribwo hazatangazwa kandidatire zemejwe bw’agateganyo, naho tariki 7 Nyakanga hagatangazwa urutonde ntakuka rw’abakandida bemejwe. Tariki 14 Nyakanga kugeza tariki 3 Kanama, niwo mwanya wagenewe kwiyamamaza kw’abakandida, naho amatora nyiri izina akazaba tariki 4 Kanama 2017 mu gihe azaba yaraye abaye ku banyarwanda bari hanze y’u Rwanda.


Bamwe mu banyamuryango bakuru ba RPF Inkotanyi binjiranye na Perezida Kagame mu cyumba yatangiyemo ibisabwa

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi basaga 200 bari baherekeje umukandida wabo

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro n’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bari bahageze kare bamutegereje

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bamuherekeje nabo bakurikiye ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru