Published Friday , on 17 February 2017, 17:09:37 by Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017, Perezida Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu basaga 24 bari i Munich mu Budage aho bitabiriye umuhango wo gutangiza inama y’iminsi 3 yiga ku bibazo bihangayikishije Isi mu by’umutekano.

Iyi nama yitabiriwe n’abantu basaga 500 bari mu myanya ifata ibyemezo baturutse hirya no hino ku Isi, barimo n’aba bakuru b’ibihugu, abaminisitiri b’ingabo n’abayobozi bakomeye baturutse mu buyobozi bushya bwa Leta z’Unzu ubumwe za Amerika.

Iyi nama iramara iminsi 3 yiga ku bibazo by’umutekano ku Isi