Yanditswe Sunday , Tariki, 26 February 2017. saa 17:49:33 na Christophe Hitayezu

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump akomeje kwigaragaza nk’uwishyizemo itangazamakuru, usanga akenshi agaragaza ko ribogama cyangwa ritangaza ibinyoma, aho mu mvugo ze akunze kuvuga ko ibinyamakuru byinshi bitangaza amakuru atari ukuri (Fake news).

Ubu noneho uyu muyobozi yatangaje ko atazitabira igikorwa ngarukamwaka gihuza abayobozi b’iki gihugu n’abanyamakuru batara inkuru zo mu biro by’umukuru w’igihugu nawe bwite (The White House Correspondents’ Association Dinner), avuga ko itangazamakuru ari umwanzi w’abaturage.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, kugeza afite byinshi atumva kimwe n’itangazamakuru

Iki gikorwa gisanzwe kiyoborwa na Perezida uba uriho, gitegurwa n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru batara inkuru zijyanye n’umukuru w’igihugu, icy’uyu kikaba giteganyijwe tariki 29 Mata.

Trump yavuze ko kuri iyi nshuro atazitabira iki gikorwa, impamvu yatangajwe ikaba ishingiye ku mubano utari mwiza ukomeje kuba hagati ye n’itangazamakuru ashinja gutangaza inkuru z’ibinyoma no kuba ’umwanzi w’abaturage’.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Trump yagize ati ‘"Ntabwo nzitabira igikorwa cya ’the White House Correspondents’ Association Dinner’ uyu mwaka. Ndifuriza buri wese kuzagubwa neza kandi muzagire umugoroba mwiza."

Trump yanze kwitabira iki gikorwa nyuma y’umunsi umwe bimwe mu binyamakuru byangiwe kwinjira mu kiganiro n’abanyamakuru cyari cyateguwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu kiyoborwa n’umuvugizi wabyo Sean Spicer.

Ibinyamakuru byakumiriwe muri icyo kiganiro cyabaye ku wa Gatanu, harimo The New York Times, CNN, Politico na Al Jazeera byose bishinjwa kutavuga rumwe n’ishyaka ry’aba-Republicain Trump abarizwamo.

N’ubwo yanze kwitabira iki gikorwa, itsinda ry’abanyamakuru ritegura uyu munsi, ryatangaje ko uyu musangiro utazabura kuba n’ubwo umuyobozi nyamukuru uba ugomba kuwitabira atazaba ahari.

Uretse umukuru w’igihugu n’abanyamakuru, the White House Correspondents’ Association Dinner initabirwa n’ibyamamare muri sinema, abanyapolitiki n’abayobozi bashinzwe iby’ubucuruzi.

Umukuru w’igihugu uheruka kutitabira iki gikorwa, ni Ronald Reagan utarakigiyemo mu 1981 nyuma y’uko yari yarashwe.