Yanditswe Wednesday , Tariki, 1 March 2017. saa 12:02:35 na Christophe Hitayezu

Ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2017, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yateye benshi gufatwa n’ikinigi ubwo yavugaga ku musirikare wa Amerika uherutse kugwa mu gitero muri Yemen.

Mu ijambo rye, Trump yagaragaje amarangamutima adasanzwe n’amarira abunga mu maso ubwo yavugaga ku rupfu rw’umusirikare wa Amerika uheruka kwicirwa muri Yemen mu bikorwa byo kurwanya iterabwaba.

Iki gitero cyabaye kuwa 28 Mutarama 2017 nicyo cya mbere Trump yari atangiye uburenganzira kuva yaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Cyaguyemo umusirikare wa Amerika William "Ryan" Owens.

The Guardian dukesha iyi nkuru ivuga ko Trump yamuvuze imyato ashimangira ko ari intwari y’igihugu, amagambo ye kuri uyu musore atuma inteko yose ihaguruka ikoma amashyi, bamwe bafatwa n’ikiniga bararira.

Ibi bibayeho mu gihe mu minsi ishize umubyeyi wa William "Ryan" Owens yanze guhura na Perezida Donald Trump ubwo umurambo w’umuhungu we wagarurwaga mu gihugu. Uyu mugabo yabwiye umwe mu bari bayoboye amasengesho yo gusabira umuhungu we ati ‘Umbabarire, ntabwo nshaka kumureba’ (avuga Perezida Trump).

Perezida Trump imbere y’abagize inteko ishinga amategeko

Bill Owens, umubyeyi wa William "Ryan" Owens wishwe, yatangaje ko Guverinoma ya Amerika irimo umwenda umuhungu we wo gukora iperereza.

Bill Owens yakomeje agira ati “ kuki muri iki gihe hakwiye kubaho izi misiyo zidafatika mu gihe nta n’icyumweru gishize agiye ku butegetsi? Kubera iki?” Yatangaje ko mu myaka ibiri yabanje, nta musirikare wari muri Yemen, ibintu byose byakorwaga n’ibisasu bya misile n’indege za Drone (indege nto zitagira abapilote) kuko nta gitero na kimwe kiruta ubuzima bw’umunyamerika.

Carryn Owens, umugore wa Ryan Owens, nawe yafashwe n’ikiniga ararira

Kuva yajya ku butegetsi mu ntangirio z’uyu mwaka, nibwo Perezida Trump yakoresheje imvugo yoroheje adasanzwe amenyereweho.
Reba munsi amashusho Trump avuga imyato William "Ryan" Owens.