Yanditswe Sunday , Tariki, 7 May 2017. saa 23:23:51 na Christophe Hitayezu

Nyuma gato yo kumenyekana kw’ibyavuye mu matora ya Perezida w’u Bufaransa yabaye kuri iki cyumweru tariki 7 Gicurasi 2017, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ahise avuga ko yiteguye gukorana na Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron wayatsinze.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Donald Trump agize ati "Nifurije itsinzi ihambaye y’uyu munsi Emmanuel Macron nka Perezida mushya w’u Bufaransa. Niteguye cyane gukorana nawe".

N’ubwo agaragaje ko yishimiye itsinzi ya Macron, mu magambo yaranze Trump inshuro nyinshi avuze ku matora mu Bufaransa, hagaragaragamo gusingiza Lepen ndetse bikumvikana ko ariwe ashyigikiye ko azatsinda aya matora.

Kuva mu mateka ya kera, u Bufaransa busanzwe ari inshuti na Leta zunze ubumwe za Amerika

Ku myaka ye 39 y’amavuko, Emmanuel Macron abaye perezida wa mbere muto w’u Bufaransa.

Muri aya matora, Emmanuel Macron yari ahanganye na Marine Lepen amutsinda ku majwi 65,1% kuri 34,9% ya Lepen.

Emmanuel Macron niwe utsinze amatora mu Bufaransa