Published Friday , on 17 February 2017, 20:06:29 by Christophe Hitayezu

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Gianni Infantino, umuyobozi wa FIFA azaba ari mu Rwanda kuwa Gatandatu, tariki ya 25 Gashyantare 2017, gushyira ibuye ry’ifatizo kuri Hotel y’inyenyeri enye y’iri shyirahamwe.

Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino agiye kuza mu Rwanda

Hotel ya FERWAFA izubakwa mu mezi 18 yatewe inkunga n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) izatwara miliyari eshatu na miliyoni 850 FRW.

Nzamwita Vincent, umuyobozi wa FERWAFA, yavuze ko bazakira Gianni Infantino i Kigali mu ijoro ryo kuwa Gatanu, tariki ya 24 Gashyantare, kuwa Gatandatu ashyira ibuye ry’ifatizo kuri Hotel ya FERWAFA.

Yagize ati “ Tugomba gukora ibishoboka byose ngo uru rugendo turwungukiremo byinshi bigamije iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Iyi hotel iri mu nkunga FIFA yahaye ibihugu bikiri mu nzira z’iterambere babyubakira ibikorwa remezo birambye aho izatanga 65% by’amafaranga azayubaka naho andi akaba inguzanyo izava muri banki.

Ni ku nshuro ya kabiri umuyobozi wa FIFA asura u Rwanda nyuma ya Sepp Blatter mu 2015 ubwo yafunguraga ku mugaragaro icyicaro gikuru cya FERWAFA, ikibuga cy’umupira w’amaguru cy’ubwatsi bw’ubukorano cy’i Remera, Nyamirambo na Rubavu byatwaye akayabo k’ibihumbi 475 by’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni 390 z’amafaranga y’u Rwanda.