Published Thursday , on 30 November 2017, 16:30:52 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Nyuma yo kubabazwa bikomeye n’uko bamwe mu baturage b’igihugu cye barimo kugurishwa bunyamaswa muri Libya, perezida Buhari yasubije amaso inyuma ngo asanga nyuma y’urupfu rwa Gaddafi ubuzima bw’abanya Libya bwarazahaye cyane.

Ubwo Buhari yavugaga ku bimaze iminsi biba ku birabura bakomoka muri Africa byavumbuwe ko bacuruzwa nk’abacakara muri Libya banakorerwa iyica rubozo yanakomoje ku Banya-Nigeria bacuruzwaga nk’ihene, bagurwa ubusa busa yafashe umwanzuro wo kubacyura kandi bakajya iwabo bakanyuzwa mu bigo ngorora muco hanyuma bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Perezida Muhammadu Buhari yavuze ko abaturage ba Libya nta kintu nakimwe asanga barize nyuma y’urupfu rwa Muammar Gaddafi wategekaga iki gihugu

Yagize ati “Aba nya Libya nta rindi somo nsanga barize nyuma y’urupfu rwa Gaddafi uretse kurasana no kwicana. Ntibigeze biga uko bakwiteza imbere bakora amashanyarazi, amazi se cyangwa uko bakora ubucuruzi .”

Perezida Buhari

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Perezida Muhammadu Buhari yatangaje ibi aganira n’abakomoka muri Nigeria baba hanze y’icyo gihugu ubwo bari mu nama ihuza Umuryango wa Africa yunze ubumwe (AU) n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ibera i Abidjan muri Cote d’Ivoire.

Twabibutsa ko Muammar Gaddafi wahoze uyobora Libya yahiritswe ku butegetsi akicwa muri 2011.