Yanditswe Sunday , Tariki, 4 June 2017. saa 15:15:33 na Christophe Hitayezu

Kuri iki cyumweru tariki 4 Kamena 2016, ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL, ryemeje ko ritazatanga umukandida uriturutsemo mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe tariki 3 na 4 Kanama 2017, ahubwo ko rizashyigikira Paul Kagame nk’uwagejeje u Rwanda kuri byinshi.

Icyi cyemezo kije cyunga mu cyo PSD yaraye ifashe nayo yemeje ko umukandida wayo muri aya matora ari Perezida Paul Kagame

Abajijwe impamvu PL nk’ishyaka itanyoterwa kuyobora igihugu, Hon. Mukabalisa Donatile, Perezidante wa PL yasobanuye ko gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame byahiswemo n’abanyarwanda benshi banasabye inteko ishingamategeko kumukuriraho imbogamizi zose zari gutuma atemererwa kongera kwiyamamaza, iki cyifuza kikaza gushyirwa mu bikorwa kikanatorwa muri Referendum, avuga ko PL icyo ishyira imbere ari ubwuzuzanye bugamije iterambere ry’abanyarwanda .

Hon. Mukabalisa, perezidante wa PL akaba na Perezidante w’inteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite

Hon. Mukabalisa yagize ati "Abatekereza ko ishyaka ryose rigomba gutanga umukandida ni abatekereza ko amashyaka akora mu buryo bwo guhangana, twe rero dukora mu buryo bwo kuzuzanya".

Icyemezo abayoboke ba PL bafashe cyabateye akanyamuneza banacinya akadiho

Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’umuryango RPF, tariki 1 Mutarama 2016 yavuze ko ashingiye ku buremere bw’ubusabe bw’abanyarwanda bifuje ko yakongera kwiyamamaza agakomeza kuyobora igihugu, yavuze ko adashobora kubyanga. Gusa kugeza ubu RPF yo ntiremeza mu buryo bweruye uwo izatangaho umukandida.