Yanditswe Wednesday , Tariki, 10 February 2016. saa 11:34:00 na contact

Mpayimana Philippe uherutse gutangaza ko ashaka kuzahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe uyu mwaka wa 2017, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2017, kugirango abamenyeshe imigabo n’imigambi ye. Gusa uyu munyapolitiki yagaragaje igisa n’agashya ubwo yazaga mu kiganiro ateze moto zisanzwe zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

Iki kiganiro cyari giteganyijwe gutangira isaa tanu z’amanywa nk’uko byagaragaraga ku butumire yari yahaye abanyamakuru, gusa ubwo yageraga kuri The Mirror Hotel, i Remera mu mujyi wa Kigali ahari hateganyijwe kubera iki kiganiro, abashinzwe Hotel ntibahise bamwemerera kuko ngo hari ibyangombwa atari yujuje.

Bwana Mpayimana yahise abwira abanyamakuru ko agiye kuzuza ibisabwe na Hotel, bityo ko baba bihanganye bakamutegereza iminota 30.

Uyu mugabo bamwe batunguwe no kubona ateze moto, izi zisanzwe zitwara abagenzi, kandi aje guhatanira kuyobora igihugu!, gusa abandi bakavuga ko byaba bifite impamvu n’aho yabura atabura akodesha imodoka nibura n’umunsi umwe kuko n’indege abasha kuyitege ajya i mahanga dore ko ariho yabaga.

Mu mwanya utarambiranye, abashinzwe serivisi za Hotel bemereye abanyamakuru kwinjira, bababwira ko agiye kugaruka bagakorana ikiganiro cyari giteganyijwe, ari nako byaje kugenda dore ko atatinze kugaruka.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yibanze cyane ku cyamuteye kumva aziyamamaza, ahakana yivuye inyuma ko adashyigikiye amacakubiri kandi ko yemera ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mpayimana wabaye n’umunyamakuru, ni umwanditsi w’ibitabo, avuga ko nta bunararibonye afite muri politiki, yagize ati "Ndi mushya muri politiki, nta wundi mwanya wa politiki nabayemo ariko ndiyizeye, nizeye ko abaturage bazampa amajwi".

Iki kiganiro agiranye n’abanyamakuru, nicyo gikorwa cya mbere akoze nyuma yo kugera mu Rwanda Saa saba n’igice z’ijoro zo kuwa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017 avuye ku mugabane w’uburayi aho yari asanzwe aba, avuga ko aje gushaka uko yatanga kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, mu matora ateganyijwe kuwa 3 Kanama ku Banyarwanda baba mu mahanga, no kuwa 4 Kanama ku baba mu gihugu.

Christophe Hitayezu