Yanditswe Friday , Tariki, 11 August 2017. saa 16:47:07 na Christophe Hitayezu

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), niwo uri gufatanya n’u Rwanda mu gutegura gahunda yo guteza imbere ubuhinzi yiswe PSTA 4 (Strategic Plan for Agriculture Transformation IV), izatangira gushyirwa mu bikorwa umwaka utaha wa 2018, inyigo yayo ya mbere ikaba yatangiye kunguranwaho ibitekerezo.

Mu nama yabereye i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama, abafatanyabikorwa barimo inzego za Leta y’u Rwanda zifite uruhare muri gahunda z’ubuhinzi ndetse n’imiryango mpuzamahanga, zunguranye ibitekerezo kuri uyu mushinga ahanini hibandwa ku ngingo zigamije kongera umusaruro, kuwutunganya ndetse no kuwubonera isoko.

Abafatanyabikorwa bahuriye i Kigali bungurana ibitekerezo kuri gahunda ya PSTA4 igamije guteza imbere ubuhinzi

Semwaga Octave, umuyobozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe igenamigambi, avuga ko PSTA ya 4 izashyira ingufu cyane ku kugira abahinzi abanyamwuga, kandi ntibahinge bareba mu kirere ngo bateze umusaruro ku mvura gusa, yagize ati "Turashaka ko abahinzi bahinga kinyamwuga, ubuhinzi ubu bubangamiwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ntidushaka ko bahinga bareba mu kirere ahubwo hazashyirwa ingufu mu guhangana n’izi ngaruka ku buryo umuhinzi ajya guhinga yizeye umusaruro".

Octave Semwaga ushinzwe Igenamigambi muri MINAGRI

Iri hindagurika ry’ikirere, ni kimwe mu mbogamizi PST ya 3 yahuye na zo, ikazarangira muri Kamena 2018 ari na bwo PSTA ya 4 izahita itangira muri Nyakanga uwo mwaka ikamara imyaka 6, naho inyigo yayo FAO Rwanda ikazaba yayirangije bitarenze mu Ukuboza uyu mwaka wa 2017. Iyi gahunda niyo iba ikubiyemo gahunda zose z’ubuhinzi n’ubworozi.

Semwaga avuga kandi ko hazashyirwa ingufu no mu bwishingizi ku bahinzi, ndetse no mu zindi gahuda zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Dr. Rutagwenda Theogene, umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubworozi, avuga ko muri PSTA zabanjirije iri gutegurwa hibanzwe cyane ku kongera umusaruro mu bwiza no bwinshi, ariko ko muri PSTA ya 4 hakwiye no gushyirwa ingufu mu kuwutunganya ndetse no kuwubonera amasoko haba mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Bwana Mads Knudsen, umwe mu batekinisiye ba FAO Rwanda bari gutegura PSTA4, avuga ko muri iyi gahunda igamije guhindurira isura ubuhinzi hazashyirwa ingufu ku rubyiruko, rugakura rukunda kandi rukora ubuhinzi kinyamwauga. Uretse ibi kandi ngo hakazanongerwa ingufu mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga mu buhinzi.

Mads Knudsen uri mu bategura PSTA4